Urwego rw’umuvunyi rushishikariza abashinzwe gutanga amakuru kuyatangira igihe

Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abanyarwanda ku itegeko ryerekeye kubona amakuru, irigenga imyitwarire y’abayobozi ndetse n’ Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa

Ku matariki ya 29, 30 Ukwakira 2020 na 5, 6 Ugushyingo 2020 Urwego rw’Uuvunyi rwatanze amahugurwa yibanze ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru, ariko hanaganirwa ku Itegeko Ngenga rigena imyitwarire y’Abayobozi ndetse n’Itegeko Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Aya mahugurwa yateguriwe ibyiciro by’abanyarwanda bitandukanye ari byo Abashinzwe gutanga amakuru mu nzego za Leta n’iz’Abikorera ndetse n’Abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye. Aya mahugurwa yateguwe ku nkunga y’Umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi`

Mu rwego rwo gukomeza imibanire iri hagati y’abaturage, abayobozi, inzego za leta ndetse n’abanyamakuru, aya mahugurwa yibanze ku isano iri hagati y’itegeko ryerekeye kubona amakuru n’imiyoborere myiza.

Haganiriwe kandi ku uburyo abayobozi bitabira gutangaza amakuru, uburyo bakoresha ngo agere ku bo agenewe,ingorane bahura na zo ndetse n’ibyiza birimo.

Aya mahugurwa yatumiwemo abantu 400 baturutse muri ibyo byiciro bitandukanye bikaba byaragiye bitangwa mu matsinda agizwe n’abantu 50 buri munsi.

Aya mahugurwa yabaye uburyo bwiza bwo kurushaho gusobanura ibiteganywa n’itegeko ryerekeye kubona amakuru ndetse bituma imibanire y’ibigo n’itangazamakuru irushaho kugenda neza ndetse abitabiriye amahugurwa bongera kwibutswa ko amakuru akwiye gutangira ku gihe mu buryo bwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi.

Ingingo ya 28 y’ Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 ivuga ko Ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta, bityo bikaba bivuze ko itegeko ryerekeye kubona amakuru ari itegeko riri mu biteganywa n’Itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *