Mali: Urupfu rwuwahoze ari Perezida Amani Toumani Touré

Uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, Amani Toumani Touré yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira ku wa Kabiri muri Turukiya, byatangajwe n’umuryango we

Uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, Amani Toumani Touré yarangije urugendo rwe rwo kuri iyi si. Uru rupfu rwe rukaba rwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere 9 Ugushyingo rishyira kuwa kabiri 10 Ugushyingo 2020 muri Turukiya,ariko akaba yari yajyannyweyo kubera uburwayi bw’Umutima n’indege yihariye.

Nkuko byatangajwe na Serge Daniel wo muri RFI, Uwahoze ari umuyobozi yabazwe byihuta umutima I Bamako mbere yuko yerekezwa muri Turukiya. Uru rupfu rwe ruje nyuma y’amezi abiri rukurikiye urwuwahoze ari Perezida Moussa Traoré ihe igihugu kiri mu nzibacyuho ya Politike.

Yavutse tariki ya 4 Ugushyingo 1948 muri Mopti, muri Mali hagati , Amadou Toumani Touré yabaye umusirikari w’umwuga  waje gufata ubuyobozi bwo kuyobora mu ngabo muri Mali tariki ya 8 Kamena 2002, mbere yuko ahirika ubutegetsi tariki ya 22 Werurwe 2012.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *