Ibyo utari uzi ku mwana wa Trump: Barron Trump

Umwana w’umuhererezi wa Donald Trump ntabwo azwi cyane muri rusange, ariko uyu muhererezi we, Barron, yavutse ku mugore we wa gatatu ari nawe bari kumwe nubwo yamaze gusaba gatanya. Umwana wa Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ararindwa cyane kuruta se umubyara kandi ariwe Perezida.

# Barron niwe mwana wenyine wa Donald na Melaniya

Perezida w’Amerika afite abana batanu ku
bagore batatu basezeranye. Barron Trump akaba ariwe mwana wa Donald n’umugore
we wa gatatu Melaniya, umuhungu wavutse tariki ya 20 Werurwe 2006

# Melaniya yanze kwimukira munzu ihabwa Perezida kubera umuhungu we

Umugore wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe
n’umwana we ntabwo bahise bajay munzu y’umweru( White house). Uwahoze amurika
imideli yashatse ko umuhungu we abanza kurangiza amashuli ye mu ishuli rihenze
rya Colombian Grammar School.

# Kuba  Umwana wa Perezida ntabwo bibabyoroshye nka Barron

Ababyeyi buwo munyeshuli bahoraga
bahangayitse kubw’umutekano w’umwana wabo nkuko bizwi ko Donald Trump afite
abanzi benshi hose.  

#Ni Umwana wa mbere ubaye munzu ya White House nyuma y’igihe kinini.

Nyuma yaho Barron yerekeje Washington, yahise
aba umwana wa mbere ubanye na Perezida nyuma y’imyaka 60 yari ishize. Uherukamo
yari umwana wa John F Kennedy, John Fitzgerald Kennedy,wavuye muri White House
mu 1961.

# Umwana udakunda kwambara imyenda ifite lasitike

Kuva Barron afite imyaka itatu, akunda
kwamabara imyenda y’akazi ( ntiyibagirwe na Karuvati), mbese ni nka se, iyo
avuye muri iyo myenda yambara Ikoboye (Jeans)

# Azi neza indimi ebyiri akunze gukoresha.

Umuhungu mu nzira ze, azi neza gukoresha
indimi ebyiri kandi neza Icyongereza n’Igisloveniya

# Uyu muhungu niwe ugaragara nka Donald Trump

Melaniya mu bisanzwe akunze guhamagara
umuhungu we “Donald muto”avuga ko akunze kwigenga kandi yigirira icyizere muri
we kandi no kugera kucyo ashaka kugeraho, neza nka Donald. Mbese imico ya se
yose yarayegukanye.  

# Trump ntabwo yigeze ahindurira umuhungu ibyo yambaye akiri muto

Melaniya ashima ko Donald atigeze ahindurira
umuhungu ubuyo bwo kwambara ku bijyanye no kwambara nk’abacuruzi. Ntabwo
bigaragara ko ari umubyeyi mubi. Melaniya ashyigikiye ko Donald na Barron
bakunda gukina Golf , gusangirira hamwe, ndetse no gukunda gukina mu gihe bari
mu kiruhuko.   

# Umuhungu ukunze kubaho nk’Umwami

Mu nzu yabo iri New York, Barron yari afite
inzu ye yo hejuru ibamo ibikinisho bye, aho yakundaga gusiga amarangi ku nkuta
zaho. Naho muri White House yarafite abantu barenga 100 bagomba kumwitaho no
kumenya ibyo akeneye, reka twizere ko umunsi umwe ise azamuha inguzanyo ya
miliyoni y’amadolari izamufasha gutangira ubuzima bwe, usibye ko n’ubundi ari umwe
mubazaragwa ibya se.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *