Akamaro k’inkoni yera ku bafite ubumuga bwo kutabona

Ubundi umuntu ufite ubumuga bwo kutabona mbere yuko inkoni yera iboneka uwo muntu yagendaga adafite ubwisanzure kuko nta bundi buryo yabaga afite yakwifashisha, mu kugenda nta kimutega nta nkomyi afite, kuko nuwageragezaga kugenda yagendaga uburyo bwa gakondo.

Ubu buryo bwa gakondo burimo uburyo bubiri kuko wifashishaga ikibando cyaciwe mu ishyamba, ubundi buryo nuko bagendaga bakuruye umwe imbere ufite ubumuga bwo kutabona ari imyuma ye, kandi ibyo byombi bishobora guteza impanuka. Kuko ufite ubumuga bwo kutabona ntaho yashoboraga kujya atagendeye kuri gahunda yuri bumuyobore.

Intambara ya mbere y’isi yatanze umubare wagutse w’abafite ubumuga bwo kutabona, kuko iyi nkoni yera yatangiye gukoreshwa mu gihugu cy’Ubudage, umugabo wari urambiwe guhora agendara kuri gahunda yumuyobora yafashe inkoni yaciye mu ishyamba arayishishura ayisiga irange ry’umweru.

Uyu muntu kuko yari atuye mu rusisiro amaze gusiga iyo nkoni irangi ryera yambutse umuhanda yikinira yumva imodoka zirahagaze akomeza kugenda kugeza ageze hakurya y’umuhanda, maze no kugaruka ayitunze mu muhanda ziratuza arambuka. Guhera ubwo abona ko gukoresha inkoni yera biha umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kwa,buka umuhanda ndetse no kuyikoresha yisanzuye.

Chantal Juru wo mu Karere ka Kicukiro avuga ko inkoni yera ibafitiye akamaro kanini kuko uyifite aba afite ubwisanzure bwo kugenda ndetse utayifite ntaho wajya kuko iyo uyifite ituma wumva aho ujya haba imbere cyangwa ku mpande.

Agira ati “Ubundi iyi nkoni ni ijisho ryacu cyangwa se imboni kuko iyo nyifite aho nashaka kujya hose ndagenda nubwo ntaba ndi kumwe nunyobora ariko abenshi bumva ko iyi nkoni ibona, ariko rwose ubu ku muntu uyifite ahabwa agaciro kandi ubu abanyarwanda abenshi bamaze kuyimenya”.

Ingabire Severiyani arasaba umuryango nyarwanda ko ababyaye umwana ufite ubumuga bwo kutabona ko aba atari amahano abagwiriye kandi akagaruka ku kamaro k’inkoni yera.

Agira ati “Umuntu ufite inkoni yera aba afite uburenganzira busesuye bwo kugenda kuko nubwo hari benshi bumva ko abatabona ntacyo bashoboye ariko kenshi tuzahura uzasanga iyi nkoni yanjye iba izinze kuko inzira nyuramo mba maze kuzimenyera, bityo rero iyi nkoni idufitiye akamaro kanini cyane”.

Ubundi inkoni yera ntabwo ari henshi wayisanga igurishwa, usibye kuba umuryango Nyarwanda w’abatabona mu Rwanda uzitanga ubinyujije mu matsinda atandukanye bitewe n’abanyamuryango ufite, ariko udafite aho abarizwa biragoye kugira ngo ubashe kuyibona

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *