Kamala Harris abaye vice Perezida w’umwirabura wa mbere mu mateka y’Amerika

Amatora muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika aramenyerewe, ugutsinda kwa Joe-Biden na Senateri Kamala Harris ubaye umugore wa mbere ufata uriya mwanya wa Vice Perezida muri Amerika
Doug Emhoff umugabo amushimira gutorwa kwabo

Umusenateri Kamala Harris avuye ku ntebe ya Sena y’Amerika yerekeza kuri vice Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.Vice Perezida wa 49 Kamala Harris ntabwo ari uwa mbere gusa ukomoka mu birabura ufashe uriya mwanya.

Ishyirahamwe ry’umubyeyi we uba Jamaica ( Donald Harris) n’umubyei ukomoka mu Buhinde (Shyamala Gopalan), Kamala Harris ikimenyetso cy’iterambere mu ishyaka ry’Abademokarate. Ibyatumye Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi ashimira Joe Biden mu gutsinda amatora y’Amerika,ariko agaruka kuba yarahisemo Kamala Harris ufite amaraso y’Abahinde ko ari ibya gaciro.

Ugutsinda kwanyu kurerekana inzira y’iterambere ku banyamerika- abahinde. Intsinzi ya Joe Biden-Kamala Harris ikaba izemezwa n’abayobora amatora (grands électeurs) mu kwezi k’Ukuboza gutaha mbere yuko barahira gutangira imirimo mu kwezi kwa Mutarama 2021.

@Bugingo Fidele

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *