Hinga Weze irafasha abatubuzi b’imbuto y’ibirayi kurushaho gukora neza mu kazi kabo

Ku bufatanye bw’Umushinga Hinga Weze n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB),Hinga weze yateye inkunga abatubuzi b’imbuto y’ibirayi ariko bikaba bigomba gukorwa n’ababifitiye ubushobozi kuko ntabwo ari uwariwe wese wahabwa ubwo buryo bwo gutubura iyo mbuto.

Banyurwanake Donate utuye mu Karere ka Rutsiro mu murenge wa Mukura wari warahagaritse umurimo w’ubutubuzi ariko abonye ubufasha bwa Hinga Weze akaba yongeye kubikora aravuga ko inkunga yabonye ari igisubize ku batuye mu karere ka Rutsiro.

Agira ati “Hinga Weze niyo yatumye nsubira mukazi ku nkunga yabo  ubu muri iyi nzu ntuburiramo imbuto niyo yanshyiriyemo ubu butanda bwose mubonamo kuko nari mfitemo bukeya,Ubu bakaba bampaye imbuto tukaba dutangiye gutera. Nkuko bigomba isuku ubutaka duteramo bugomba kuba buvanze neza kuko haba harimo umucanga wa Kayumbu ifumbire y’imborera hamwe n’itaka tukariteka nibura amasaha atandatu kugira ngo mikorobe zibuvemo”.

Rurangwa Maurice, ushinzwe ubujyanama ku bijyanye n’imbuto muri Hinga weze avuga ku byiza byo gutera inkunga aba batubuzi b’imbuto y’ibirayi, kuko yari imaze kubona ko hari ikibazo cyiyo mbuto y’ibirayi.

Agira ati “Umushinga Hinga Weze umaze kubona ko hari ikibazo cy’imbuto y’ibirayi yegereye abatubuzi bashobora kuba batubura imbuto zo mu cyiciro cya mbere kugira ngo hongerwe ubwinshi bwazo n’ubwiza bwazo”.

Aba batubuzi batewe inkunga na Hinga Weze mu Karere ka Nyabihu ni batatu muri Karere ka Karongi ni batatu naho muri Nyamagabe naho ni batatu mu gihe muri Rutsiro ayo mahirwe yahawe umwe.Aba batubuzi bakaba bagomba kwongererwa ubumenyi ndetse n’ubushobozi bwo gutubura izi mbuto zivuye muri Laboratwari maze bakazitubura ku bwinshi.

Ababonye inkunga ya Hinga Weze bakab bashima uburyo ibazirikana kandi bakaba nabo bagiye kurushaho kwegereza imbuto aho batuye, ikindi Hinga Weze nayo ikaba yizeye ko ikibazo cyayo kigiye gusigara ari amateka.

Ubutaka bateramo izi mbuto z’ibirayi bubanza gutekwa nibura amasana atanu

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *