Hinga Weze mu rugamba rwo gukemura ikibazo cy’imbuto y’ibirayi

Mu minsi yashize ubwo abantu bo mu majyaruguru basanzwe bahinga ibirayi bagejeje kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame ikibazo cyibura ry’imbuto y’ibirayi,Hinga Weze yateye inkunga abafatanyabikorwa bayo mu karere ka Nyabihu yabahaye ibikoresho bibafasha kujonjora imbuto y’ibirayi byihuse.

Hinga Weze yatanze ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 30.079.000 z’amafaranga y’u Rwanda mu turere twa Nyabihu, Rutsiro na Kaongi, ibyo bikoresho hakaba harimo imashini zizafasha abatubuzi b’imbuto y’ibirayi kujonjora ingano y’imbuto bazatanga bikurikije iyo umuhinzi ashaka, ubundi byabagoraga kuko bakoresha abakozi benshi.

Mu Karere ka Nyabihu izi mashini hamwe n’ibindi bikoresho bitandukanye byatanzwe bifite agaciro ka miliyoni 15, byahawe abatubuzi b’imbuto y’ibirayi batatu bo mu murenge wa Jenda mu kagali ka Kareba, aho abaturage bavuze ko bagiye kuzajya babonera imbuto y’ibirayi ku gihe.

Umutubuzi w’imbuto y’ibirayi Rwemera Jean d’Amour ( Sebakara) wahagarariwe n’umufasha we Mukarubibi Dativa, mukwakira ibyo bikoresho yashimiye Hinga Weze uburyo idahwema kubafasha mu bikorwa byo gufasha abaturage kubona imbuto y’ibirayi.

Agira ati “Nukuri turashima byimazeyo Hinga Weze ikomeje kutuba hafi mu kazi dukora, kuko ibi bikoresho baduhaye bizadufasha kugeza ku bahinzi imbuto y’ibirayi bashaka zose mu byiciro bitandukanye, kuko iyi mashini izadufasha kuzijonjora vuba kandi nyinshi kuruta uko twashyiragaho abakozi benshi kandi ntibabashe gukora nkuko tubikeneye”.

Umukozi wa Hinga Weze Harerimana Calixite ushinzwe gutanga inkunga no gukurikirana imikoreshejereza yazo, avuga ko igikorwa cyakozwe cyo gutanga ibi bikoresho ari uburyo bwiza bwo gufata imbuto neza kandi ikabasha kugera ku bahinzi imeze neza.

Agira ati “Igikorwa twakoze uyu munsi twakigeneye abatubuzi b’imbuto y’ibirayi batatu bo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda mu Kagali ka Kareba, twabahaye amamashini azabafasha kurobanura imbuto y’ibirayi byihuse,  hamwe n’ibikoresho bindi bazifashisha mu ruhererekane rwo gutubura iyo mbuto hamwe no kwububakira aho babika imbuto mu bigega byabo. Ndetse harimo n’udupfukamunwa two kwirinda Covid-19 byose bikaba byatwaye miliyoni 15, bityo ubufatanye bukaba bukomeje hagati ya Hinga Weze nk’Umushinga uterwa inkunga na USAID naba batubuzi b’imbuto y’ibirayi”.

Hinga Weze ikaba ikomeje kugabanya ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi kandi aba batubuzi tukaba twarahisemo dukoresheje ipiganwa tubahitamo rero turebye n’ubunararibonye bwabo muri iyo mirimo kuko ntabwo ari uwariwe wese winjira muri ubu butubuzi.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *