Hinga Weze n’abatanyabikorwa bayo mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Ku nshuro ya 45 yo gutera amashyamba ndetse no gutangiza igihembwe cy’amashyamba 2020-2021 ahari insanganyamatsiko igira iti “Amashyamba ni umusingi w’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rirambye”.Iyi gahunda yo gutera amashyamba ikaba yabaye mu Rwanda hose.

Mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe Hinga Weze ikaba yifatanije n’abaturage mu gikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 8.5 bw’amaterasi

Kabayiza Lambert umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe iterambere n’ubukungu yifatanije n’abatuye mu Murenge wa Kibirizi gutera ibiti bivangwa n’imyaka bizatuma haboneka ifumbire mu materasi babiteyeho kandi tukanongeraho urubingo rufata ubutaka.

Agira ati “Ibi biti bivangwa n’imyaka bifite akamaro kanini cyane kuri aya materasi kuko harimo ibigaburirwa amatungo,ndetse twavanamo ibyo bashingiriza imyaka yabo kandi amababi yabyo nayo iyo aguye mu murima avamo ifumbire y’imborera”.

Mu rwego rw’imihindagurikire y’ikirere ibi biti bibasha gufata ubutaka bukarinda kuba bwatwara n’isuri, kandi ifumbire yashyizwe kuri aya ,materasi nayo ntabwo igenda kuko amazi aba atabitembanye.

Musengimana Dativa umwe mu bahinga muri ayo materasi yatewemo ibiti aratubwira uburyo bari bafite impungenge z’ubutaka bwabo ndetse n’ibyiza Hinga Weze imaze kubagezaho kuko basigaye bahinga bakeza imyaka kandi ntabwoba bw’uko ubutaka bwabo butwarwa n’isuri.

Agira ati “Ubundi baravuga ngo nutema kimwe ujye utera bibiri kandi namwe murabibona muri iyi misozi ntihabura isuri, ariko Hinga Weze yadufashije guhangana nayo ndetse n’ihindagurika ry’ikirere aho ubu dusigaye tweza imyaka, ubundi ibiti bifite akamaro kenshi bivamo imiti, tubigaburira amatungo mbese ubu twarasubijwe rwose”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Hinga Weze Bwana Ndagijimana Naricisse yavuze ko mu turere twose bakoreramo igikorwa cyo gutera ibiti cyakozwe kuko biri mu nshingano zabo gufasha abaturage kwongera umusaruro bavanga ibiti n’imyaka.

Agira ati “Ubu turi muri gahunda yo gutara ibiti gahunda twakoreye mu turere twose dukoreramo kuko ibiti dutera mu materasi tubikeneyeho akamaro kanini akaba ariyo mpamvu uyu munsi twifatanije n’abatuye mu karere ka Nyamagabe. Gahunda ya Leta nuko twongera ibiti kuko nibyo bihaha by’igihugu cyacu kandi umwuka duhumeka niho tuwuvana, ikindi turusheho kurwanya isuri mu misozi ihanamye”.

Muri gahunda za Hinga Weze zuzuzanya harimo kwongera umusaruro, kwongera amafaranga aturutse mubyo umuhinzi agurisha ndetse no kuzamura imirire myiza,Ibiti byatewe uyu munsi nabyo biri muri uwo murongo.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *