REG BBC istinze APR BBC umukino warebwe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame

Ikipe ya REG BBC igeze k’umukino wanyu itsinze APR BBC umukino warebwe  na Perezida wa Repuburika Paul Kagame.

Imikino ya shampiyona ya Basketball yarasubukuwe kugirango umwaka w’imikino muri iryo shyirahamwe basoze umwaka wabo w’imikino doreko nabo bari bahagaritswe n’icyorezo cya Covid 19 cyageze mu Rwanda mu intangiriro z’ukwezi kwa Gatatu.

Iyi mikino yiyi shampiyona imaze igihe kigera ku byumweru bibiri irigukinwa ikaba yarihutishijwe kugirango hatangire gutegurwa imikino mpuzamahanga igomba kubera hano mu Rwanda muri Basketball.

Kuri uyu wa gatanu nibwo hatangiye imikino ya ½ mu bakobwa no mubagabo ahashakishwa amakipe azakina umukino wanyuma muri buri kiciro haba mu bagabo no mu bagore.

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame nawe akaba yarebye umukino wa ½ wahuje ikibe ya REG BBC na APR BBC aho ikipe ya REG BBC yaje gutsinda ikipe ya APR BBC bigatuma ihita igera kumukino wanyuma.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *