Igitutu cy’abaturage cyatumye RURA yisubiyeho, igabanya ibiciro by’ingendo yari yashyizeho

Nyuma y’uko abaturage na bamwe mu bayobozi bamaganye ibiciro bishya by’ingendo byatangajwe n’urwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA, kuri ubu rwisubiyeho rugabanya ibi biciro rugendeye ku byemezo minisitiri w’intebe yagiranye n’inzego zitandukanye.

RURA yatangaje ko ishingiye ku byemezo by’inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, imenyesha Abaturarwanda bose ko ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14/10/2020 byahagaritswe mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe bya COVID-19.

Ibi biciro byari byatangajwe iki gihe byamaganwe cyane n’abaturage ndetse na bamwe mu bayobozi kuko bagaragazaga ko bigendereye kuzahura ubukungu bw’abashoye imari mu gutwara abantu hatitawe ku muturage kandi nawe yaragizweho ingaruka na COVID19.

Ibi biciro byatangajwe bisimbura ibyari byarashyizweho muri COVID19 ubwo imodoka zatwaraga abagenzi 50% by’abo zemerewe mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID19 hubahirizwa uburyo bwo gusigamo intera hagati y’umugenzi n’undi.

Iki gihe igiciro ku ngendo zihuza intara cyari amafaranga y’ u Rwanda 30.8 kuri kilometero imwe (30.8Frw/Km) ku mugenzi.
Mu mujyi wa Kigali igiciro cyari amafaranga y’ u Rwanda 31.9 kuri kilometero imwe (31.9Frw/Km) ku mugenzi. Ibi biciro byari byarazamuwe mu rwego rwo kugirango abagenzi na ba nyiri kompanyi zitwara abagenzi basangire ingaruka mu bukungu zatewe n’icyorezo cya COVID19, bityo bose bashobore gukomeza gukora.

Aho iki cyorezo kigenjeje amaguru make, ndetse ubushobozi n’ubunararibonye bwiyongereye mu kugihashya mu Rwanda, inama y’abaminisitiri yateranya kuwa 12 Ukwakira 2020, yemeje ko imodoka zitwara abantu mu uryo bwa rusange zongera gutwara abagenzi 100% by’abo zemerewe gutwara bicaye ndetse na 50% by’abo zemerewe gutwara bahagaze.

RURA yasabwe kuvugurura ibiciro by’ingendo, nayo ibikora tariki ya 14 Ukwakira 2020 nyuma y’iminsi ibiri gusa inama y’abaminisitiri iteranye.

Ibi biciro byavanywe kuri 30.8Frw kuri kilometero ku ngendo zo mu ntara agezwa kuri 25.9Frw/Km, mugihe mu mujyi wa Kigali byavuye kuri 31.9Frw/Km bigera kuri 28.9Frw ku kilometero kimwe.
Nubwo bisa n’ibyagabanutse, iki giciro cyari hejuru ugereranije n’icyari gihari mbere y’uko ubukungu buhungabanywa n’icyorezo cya COVID19, byanatumye rubanda ndetse n’abayobozi batandukanye bamagana iki giciro, basaba ko kigabanywa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020, RURA yatangaje ko yahagaritse ibi biciro ihita inatangaza ibindi bishya bizatangira kubahirizwa tariki ya 23 Ukwakira 2020.

Muri ibi biciro, ku ngendo zihuza intara byavanywe kuri 25.9Frw kuri kilometero bigezwa kuri 21 Frw kuri kilometero, mugihe ibiciro byo mu mujyi wa Kigali byavanywe kuri 28.9Frw kuri kilometero maze bigezwa kuri 22Frw kuri kilometero.

Ukurikije ibi biciro bushya byatangajwe, urugendo rwo kuva:
i Kigali ujya i Muhanga yari 1,210 none yabaye 1030Frw nk’uko byahoze mbere ya COVID19.Remera ujya mu mujyi hagati rwavuye kuri 295Frw biba 220Frw,Kuva i Kinyinya ujya mu mujyi hagati byavuye kuri 405Frw biba 286Frw,Kuva i Kigali ujya i Nyagatare byavuye ku 4,290Frw biba 3,390Frw

RURA yatangaje ko amafaranga yagabanijweho kuri ibi biciro, ari ubwunganizi leta izatanga mu rwego rwo kunganira abagenzi kubera ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryatewe na COVID19.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cy’igihugu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yasobanuye ko ibiciro byari byashyizweho byahagaritswe nyuma yo gusuzumwa na Guverinoma, ndetse bikaba byahinduwe mu rwego rwo kubahiriza ibyifuzo by’abaturage.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *