Hinga Weze yatinyuye abagore bo mucyaro baboneraho kwiteza imbere

Mu turere 10 Hinga Weze ikoreramo iha amahugurwa abaturage bahatuye kugira ngo babashe kwivana mu bukene, iyo umuryango uhuje mu rwego rw’ubwuzuzane, ubu abagore basigaye batinyuka gukora imirimo yose kuko babonye ko nabo babishobora.

Ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro abagore bagaragaje ko nabo batinyutse basigaye bacuruza inyongeramusaruro kandi bakabasha kubifatanya n’indi mirimo y’umuryango nta kibangamiye ikindi.

Uwemeyimana Jean d’Arc utuye mu  Murenge wa Mukarange Gakurazo mu Karere ka Kayonza akaba ari umugore utubura imigozi y’ibijumba yitwa Kagodi ari nako ibyo bijumba byitwa avuga ko iyi migozi amaze kuyitanga henshi mu gihugu  afashijwe na Hinga Weze.

Agira ati”Aho ngeze mbikesha Hinga Weze kuko ni umufatanyabikorwa mwiza, iyi migozi y’ibijumba ifasha ababyeyi n’abana kurwanya imirire mibi, naho ibi bijumba bivamo amadazi meza kuko nanjye maze kumenya kuyikorera ku bufatanye na Hinga Weze yagiye impa amahugurwa, kuko udashoboye kurya ikijumba yirira umugati cyangwa se irindazi”.

Kubera uyu mugozi w’ikijumba ubu maze kugira aho nigeza kuko mbere natangirwa na Mitiweli na Leta, ariko ubu nyitangira ku rugero rwiza, ubu namaze kwiyubakira inzu nyishyiramo umuriro ndetse nigurira inka, ifumbire najyaga njya gushaka ubu nsigaye nyibona iwanjye.

Mukamasengesho Theophila nawe utuye muri Kayonza akaba ari umujyanama w’ubuzima yatangiye akora itsinda ryo kugurizanya ariko ubu buriwese afite itungo rigufi ku buryo abanyamuryango abereye umuyobozi ubu bose baroroye.

Agira ati “Hinga Weze ni umushinga waduteje imbere cyane kuko baduhaye amahugurwa yuko dufata umusaruro wacu, ibi bishyimbo bikungahaye k’ubutare bikaba bifite intungamubiri nk’izi nyama, Itsinda nyoboye ryoroye inkoko 200 arizo ziduha aya magi kubera.Aya magi ubu umudugudu wacu wa Mataba uri ku isonga mu mirire myiza”.

Nyirajyambere Jeanne d’Arc ushinzwe Uburinganire n’ubwuzuzanye n’imirire myiza muri Hinga Weze yasobanuye isahane y’imirire myiza ndetse n’uburyo bakwiriye kuyikoresha, kuko benshi bagomba kubisobanukirwa. Ndetse agaruka k’ubwoko butatu bw’ibiribwa bigomba kuribwa harimo :Ibitera imbaraga, Ibirinda indwara ndetse n’Ibyubaka umubiri kandi bitari ku rugero rumwe, akamenya ibyubaka umubiri bikomoka ku matungo ndetse n’ibikomoka ku bihingwa uko agomba kubigereranya.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *