Indwara zitandura naho zihurira n’izindi ndwara

Indwara zitandura ni indwara udashobora kwanduza undi usibye wowe weyine arizo indwara z’umutima, diyabete, Indwara z’ubuhumekero ndetse n’indwara  za Kanseri. Abarwaye izi ndwara bakaba bibasirwa cyane iyo barwaye Coronavirusi.

Abarwaye izi ndwara zitandura bakunze kugira abasirikare bakeya b’umubiri bitewe nuko baba barafashe imiti myinshi ikagabanya ubudahangarwa by’umubiri, akaba ariyo mpamvu iyo bafashwe na Coronavirus aribwo bagira ingaruka cyane nazo zirimo kuremba cyane ku buryo banahitanwa nayo.

Dr Cyprien Iradukunda uri mu ihuriro ry’imiryango Nyarwanda irwanya indwara zitandura ubu akaba ari mu kigo Nderabuzima cya Kanyinya ahavurirwa abarwayi ba Covid-19, agaragaza uburyo abenshi bahitanwa n’iyi ndwara baba ari abafite indwara zitandura nubwo hagikorwa ubushakashatsi.

Agira ati “Abenshi bahitanwa nizi ndwara zitandura 71% bangana na miliyoni 41 bapfa buri mwaka bazize izi ndwara zitandura ,kandi abapfuye mu butariyani bari bafite indwara zitandura zabaye imbarutso yo kugira ngo Covid -19 ihitane benshi 98.5% bari bafite indwara zitandura”.

 Yakomeje avuga ati “ Muri afurika yepfo  61%  bari mu bitaro bahitanywe na Covid-19 bari bafite umuvuduko w’amaraso, naho 52% bo bari bafite uburwayi bwa Diayabete, 45% bari bafite hejuru y’imyaka 60 kugeza kuri 69 bivuze ko bari mu zabukuru bahitanywe na Covid-19, muri Kenya ½ cy’abahitanywe na covid-19 ni abafite uburwayi butandura”.

Mu Rwanda ho abagiye bagira ibibazo ndetse no guhitanwa niki cyorezo nubwo hagikorwa ubushakashatsi butarashyirwa ahagaragara nuko abenshi kugeza ubu usanga ari abarwaye indwara zitandura zirmo umuvuduko w’amaraso,diyabeti,indwara z’ubuhumekero ndetse na Gute. 44% by’imfu zindwara zitandura baba bari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Covid-19 yabangamiye ibikorwa byo kwita ku ndwara zitandura kuko harimo ubuvugizi, ubukangurambaga ndetse no kuvura indwara zitandura muri Afurika. Abantu bavura indwara zitandura 94% by’abakozi bakora mu ndwara zitandura bagiye gutanga imbaraga muri Covid-19, kugira ngo icyo cyorezo bagikumire kitazahitana benshi.

Dukeneye imbaraga za buri wese ndetse n’abantu bose kugira ngo turwanye izo ndwara zitandura, ntabwo zikeneye abanyarwanda babyize kuko tuzikumiriye ntabwo abantu bajya kwa muganga, kandi ni byiza kwirinda kuruta kwivuza.

Twifashishije itangazamakuru ubutumwa bwatangwa bwagera kuri benshi ariko abo Muganga azavura ni abamaze kwandura izo ndwra zandura ku munsi 40  ariko ubutumwa bwanyura mu bitangazamakuru  bushobora kugera kuri benshi batarandura kadi byaba byiza dukoranye.

Dr Eric Nyirimigabo yagarutse ku bisohoka mu bitangazamakuru ku ndwara zitandura ko zigenda zizamuka cyane muzirimo kwica abantu muri iyi minsi, indwara zitandura ntabwo zivurwa ngo zikire, ariko umuntu ayandura bitewe n’imibereho ye, hamwe n’uruhererekane rw’imiryango.

Agira ati “Igituntu kirakira ndetse na Malariya nayo iragenda ikira mbese dufashe n’ibicurane nabyo biragenda bikira. Reka turebe muri RDC ku ndwara ya Ebola nayo iragenda ikira kubera ko izo ndwara zifite urukingo, kandi kuzirinda bishoboka ”.

Indwara zandura n’izitandura zikenera igihe kugira ngo bitabweho izo zose zituma umubare w’abasirikare barinda umubiri ugenda ugabanuka buhoro buhoro nibwo bandura.

Covid-19 yabangamiye ibikorwa byo kurwanya izindi ndwara bituma barangamira icyo cyorezo kandi mu Rwanda bigiye ku buryo bavuraga SIDA nibwo bakoresheje barwanya Covid-19.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *