Kayonza : Abanyeshuli 160 b’abakobwa bahawe ibikoresho by’isuku ngo barwanye Covid-19

Ku munsi Mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro ku nshuro ya 23, Umuryango Nyarwanda KOMERA ukorera mu Karere ka Kayonza wahaye abana b’abakobwa ibikoresho by’isuku mu rwego rwo kurwanya Coronavirus.

Uyu muryango Nyarwanda KOMERA ufasha abana b’abangavu bafite ubushake bwo kwiga ariko bakagira ubushobozi buke bwo kuriha ayo mashuli, bakaba barihira mu mashuli yisumbuye ndetse na Kaminuza batangiriye mu Karere ka Kayonza kuko niho umushinga watangiriye.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda KOMERA, Dativah Bideri Mukamusonera agaruka kubo bahaye ibikoresho by’isuku byo kurwanya Coronavirus ko ari ababahagarariye mu gukumira inda zitateganijwe.

Agira ati “Aba bana b’abanyeshuri bagera kuri 40 twahaye ibikoresho by’isuku bahagarariye abandi 160, ariko badufasha kugera kubandi bakobwa babashishikariza kwirinda inda zitateganijwe kuko ari icyorezo gihari”.

Umuryango Nyarwanda KOMERA ntufasha abana b’abakobwa bafite ubushake ariko ubushobozi bukaba buke aho babarihira amashuli gusa ahubwo ufasha n’abangavu babyariye iwabo kandi bakabyara igihe kitageze.

Agira ati “Aba bangavu tubafasha kwihangira imirimo y’ubucuruzi buciriritse kuko hari abacuruza mu masoko imbuto cyangwa se agahitamo kworora amatungo magufi ndetse no gucuruza imyenda, ariko biterwa nicyo umwana yibonamo cyangwa se yihitiyemo kandi turamukurikirana tukamusura kenshi, ibi tubibakorera nyuma y’ubukangurambaga tubanza kubaha kuko iyo umukobwa atwaye inda ntabwo ubuzima buba burangiye, ahubwo burakomeza kuko aba agomba kuzarera uwo atwite”.

Kimwe mubyo dukora twubaka imiryango kuko aba bana b’abakobwa baba baragiranye amakimbirane n’ababyeyi babo tukabanza kwubunga ,ubundi tukamwubakamo ubushobozi ko ubuzima bukomeza kandi iyo mirimo bakayikora babana neza n’imiryango yabo, ikindi tubashishikariza ni ukuboneza urubyaro kugira ngo ibyababayeho bitazongera kubabaho.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *