Iterambere ry’umugore wo mucyaro rizamura umuryango

Mu Rwanda uyu munsi watangiye kwizihizwa kuva mu 1997 ubu akaba ari ku nshuro ya 23 hizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro Hinga Weze n’abafatanyabikorwa bayo bawizihirije mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu, hatanzwe ibigega ku matsinda ndetse n’amagare kandi bahawe inkoko baremeye bagenzi babo.

Mayor wa Kayonza na Vice Mayor ushinzwe ubukungu batera ibihingwa mu murima w’igikoni

Ni umunsi watangijwe no gutera imyaka mu turima tw’igikoni aho ari igikorwa cyayobowe na Mayor w’Akarere ka Kayonza  Murenzi Jean Claude hamwe n’umuyobozi w’ungurije muri Hinga Weze ndetse n’abayobozi mu nama y’igihugu y’abagore.

Umushinga USAID Hinga Weze wiyemeje gufasha abagore bo mu cyaro kurushaho kwiteza imbere mu bukungu no gufasha imiryango y’abahinzi bato 530,000 mu turere 10 ikoreramo harimo, kongera umusaruro w’ubuhinzi, imari no kunoza imirire myiza. Abagore nk’abagize umubare munini w’abahinzi mu cyaro, birakwiye ko bagira uruhare rugaragara mu bikorwa by’ ubuhinzi bw’umwuga kandi bwita ku mirire myiza y’abagore n’abana.

USAID Hinga Weze ifasha abagore bo mu cyaro gufasha ingo zabo kwigira, guteza imbere umuryango no kugera ku iterambere rirambye, Akamaro ko guteza imbere umugore wo mu cyaro kagaragarira mu kongera umusaruro w’ibiribwa no kugabanya ubukene.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Intara Uwamahoro Jovian agaruka ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ko ari umunsi w’igiciro kuko hagomba kuzirikana imireho ndetse n’ibikorwa by’umugore wo mu cyaro.

Agira ati “Umugore wo mu cyaro afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu cye kuko afite ibikorwa akora biteza imbere umuryango we ndetse n’igihugu,ni igihe cyo kugira ngo umugore wo mucyaro ibikorwa akora ari bya bindi bitabarwa cyangwa se ibitazwi yumve ko hari abantu babishyigikiye”.

Umyobozi wungirije muri Hinga Weze Mukamana Laurence agaruka ku bikorwa by’ubuhinzi bikorwa ko n’ibijyanye no kugeza umusaruro ku isoko ndetse n’imirire myiza dufite intego ko 62% biba birimo abagore kandi bigerwaho.

Agira ati “Turazirikana umugore wo mucyaro n’uruhare agira mu iterambere kandi aba ari umwanya wo kwibura aho yavuye naho ageze amahirwe ari imbere ye, inzitizi ahura nazo n’uburyo twafatanya nawe kugira ngo ayo mahirwe ayabyaze umusaruro no kugira ngo inzitizi n’abafatanyabikorwa dufatanye kuzimukuriraho”.

Umyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yashimye icyizere bagiriye akarere ka Kayonza ko kwakira uwo munsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro aho umugore wo mucyaro hari icyo amaze kugeraho kuko bigaragaza iterambere.

Agira ati “Dushimishwa cyane n’abafatanyabikorwa batandukanye dufatanya kugira ngo turebe ko umugore yatera intambwe ava ku rwego rumwe ajya ku rundi, kuko mwabonye ko batugaragarije ibikorwa by’ubuhinzi ndetse niby’ubworozi bw’amatungo magufi kandi tukaba dushima ko nabo ubwabo babigizemo uruhare kugira ngo ibyo bikorwa bigirire umuryango akamaro”.

Abagore bo mucyaro barashoboye kuko amatsinda amwe n’amwe ubu arayoborwa n’abagore ndetse bafashe iya mbere mu gucuruza inyongeramusaruro kandi bakomeza gufasha bagenzi babo kurushaho kwinjira mu buhinzi, ndetse n’ubworozi b’amatungo magufi, aho bizatuma barandura imirire mibi mu bana bato.

Abayobozi bashyikiriza ibigega by’amazi amatsinda
Ayo magare bahawe 25 berekanye ko batazashaka ababatwara kuko naabo bazayifashisha mu kazi kabo

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *