Mali : Colonel Assimi Goïta arasabwa kwegura

Uyu mu colonel yaje mu mwanya ya mbere muri Mali nyuma yo guhirika ubutegetsi mu kwezi kwa Munani gushize, Colonel Assimi Goïta waje kuba Vice Perezida mu nzibacyuho arasabwa ko agomba kwegura.

Ibi arimo kubisabwa n’umuryango ugize ibihugu by’iburengerazuba by’ubukungu ariwoCédéao kugira ngo ibashe kuvanaho ibihano yafatiye igihugu kuva hahirikwa ubutegetsi bwa d’Ibrahim Boubacar Kéïta.

Uyu muryango wa Cédéao ukaba utegereje ibizatangazwa na Guverinoma y’inzibacyuho iriho kugira ngo havanweho ibyo bihano “Hasigaye ibisobanuo bikeya kuri ubwo buyobozi kugira ngo hatangazwe ibyafatiwe Minisitiri w’intebe na Vice Perezida kuko bigomba gusobanuka”. Ibi bikaba bitangazwa n’uhagarariye umuhuza wa Cédéao muri Mali M. Boly.

Ariko mbere yo kubitangaza intumwa ya Cédéao, Goodluck Jonathan, yabiganiriye imbona nkubone na Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, kugira ngo bamenye icyo umutegetsi mu gisirikari cya Mali niba azashimishwa nicyo cyemezo cya Cédéao ko hashyirwaho umusivile ku mwanya wa Vice Perezida akagira icyo yafasha muri Guverinoma.

Umwanya kuri ubu wafashwe nuwari uyoboye abahiritse ubutegetsi Assime Goita, wahise anarahira tariki ya 25 Nzeri 2020 hamwe na Perezida w’inzibacyuho , Colonel uri mu kiruhuko Bah N’Daw.

Kugeza ubu , Assimi Goita ntacyo aratangaza kubyo Cédéao irimo gusaba ndetse Cédéao nayo ikaba itegereje ko hari igikorwa cyuwo muyobozi kugira ngo babone uko bavanaho ibyo bihano.

@Rebero.co.rw 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *