Ntabwo byoroshye guhakanira inshuro ebyiri akazi muri Real Madrid

Avuga ku gitabo yanditse Arsène Wenger “Ubuzima bwanjye ni Umutuku n’Umweru” Arsène Wenger yatangaje inshuro yagize zari zimugoye kuri we guhakana inshuro ebyiri akazi yahabwaga na Real Madrid.

Hejuru y’imyaka 70 nyuma y’imyaka 20 yamaze ku ntebe y’Arsenal Arsène Wenger yahisemo kwandika k’Ubuzima bwe agira ati “Ubuzima bwanjye ni Umutuku n’Umweru” giteganijwe kujya ku isoko no gushyirwa hanze kuri uyu wa gatanu.

Umutoza w’Umufaransa yatangaje igitabo cye ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru cya The Guardian kiravuga kuri byinshi nko guhangana kwe n’Umutoza Mourinho, hafi yo gusinyisha Ronaldo ndetse n’ibiganiro bye na Real Madrid.

Muri make agaruka cyane k’uburyo yegerewe inshuro ebyiri n’ikipe ya Real Madrid ariko bikaba ngombwa ko afata umwanzuro wo guhakana inshuro zose akazi kabo.

Ntabwo byoroshye guhakanira ikipe uri umukunzi wayo kuva mubwana, Madrid ariko nari mfite inshingano nagombaga kuzuza muri Arsenal, harimo n’amasezerano ariyo nahaye agaciro cyane.

Mbere yo kugira icyo nongeraho “Nari umukunzi wa Madrid kuva mubwana bwanjye kandi yari ikipe ikomeye kandi nziza ndetse yari ikipe ihemba neza”.

Iki gitabo Umutoza Arsène Wenger yanditse k’Ubuzima bwe muri ruhago kikaba kizagira icyo kivuga k’Ubatoza bihutira gushaka umugati ariko we akabona mbere yibyo byose hagomba kubanza kubahiriza inshingano ndetse no gukunda umurimo.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *