Amatora muri Komite Olempike ntiyavuzweho rumwe mu nteko rusange yabaye kuri iki cyumweru

Kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020 nibwo habaye inama y’inteko rusange ya Komite Olempike aho iyi komite yahuye n’abayobora amashyirahamwe y’imikino n’amakomisiyo y’imikino itandukanye barenga 32.


Muri iyi nama niho abanyamuryango bahawe raporo ya komite mpuzamahanga olempike (IOC) aho basaba ko guhera kuri komite Olempike ndetse n’amashyirahamwe yose y’imikino agomba kuba afite komisiyo ihagararira abakinnyi babarizwa muri uwo mukino.

Hasuzumwe kandi uburyo amarushanwa yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yagenze mu 2019 na 2020, aho mu byari byemejwe mu nama iheruka, harimo ko aya marushanwa yatangira kwitabirwa n’amakipe mpuzamahanga nubwo muri uyu mwaka atabaye kubera ibihe bya COVID-19.

Amb.Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yabwiye abanyamuryango (amashyirahamwe y’imikino) ko bagomba kureba uko bategura ishyirwaho rya komisiyo ihagararira abakinnyi mu mashyirahamwe bayoboye.

Hemezwa kandi inzego zashyizweho na Komite Nyobozi ya Komite Olempike zirimo Académie Nationale Olympique du Rwanda « ANOR » izajya ifasha mu bikorwa bya buri munsi, iyobowe na Nzabanterura Eugène ndetse na Komisiyo y’Abakinnyi yasizweho na  Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ihagariye abandi bakinnyi muri iyi komite. Ntagengwa Olivier umukinnyi mu ikipe ya UTB Volleyball Club, ikipe y’igihugu ya Volleyball n’ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball.

 
Ingingo yagarutsweho iminota myinshi ni irebana n’amatora, aho bamwe mu banyamuryango basabye ko yagarukwaho kugira ngo hemezwe igihe yazabera.

Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens, yabwiye abitabiriye Inteko Rusange ko we na Komite ayoboye batigeze banga kuva ku buyobozi nk’uko bivugwa mu itangazamakuru ndetse abibutsa ko manda yabo y’imyaka ine izarangiea muri Werurwe 2021.

Yavuze ko kandi bitewe no kuba imikino Olempike ya 2020 yari kubera i Tokyo mu Buyapani, yarimuriwe muri 2021, Komite Olempike Mpuzamahanga yasabye izo mu bihugu ko zagisha inama umunyamategeko wayo ku birebana n’uburyo amatora yazabamo, aho bishoboka akaba nyuma y’imikino Olempike mu 2021, bitarenze muri Nzeri cyangwa mu Ukwakira.

Kuri iyi ngingo, abarimo Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu François Régis na Utabarutse Théogène, bagaragaje ko mu gihe byasuzumwa, bikagaragara ko nta mategeko yishwe, amatora yaba nyuma y’imikino Olempike, kugira ngo Komite isanzweho itegure neza abakinnyi bazayitabira.

Gusa abandi barimo Umuyobozi wa RAF, Mubiligi Fidèle, bagaragaraje ko mu gihe byarenga muri Werurwe 2021 nta matora abaye, amategeko yaba yubahirijwe.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *