Moussa Camara,Jean Vital Ouraga na Fiston Abdoul Razak mu nzira zigana muri Rayon Sports

Rutahizamu Moussa Camara wahoze muri Rayon Sports ni umwe mu bari mu biganiro nayo byo kuba yagaruka kuyikinira. Umurundi Fiston Abdoul Razak na we ngo bari mu biganiro biri kugenda neza.

Iby’aba bakinnyi Murenzi Abdallah uyobora Rayon Sports mu gihe cy’inzibacyuho yabitangarije B&B FM mu kiganiro Sports Plateau cyo kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2020.

Murenzi Abdallah yavuze ko abafana ba Rayon Sports badakwiriye kwiheba kuko ngo bari mu biganiro n’abakinnyi bakomeye cyane cyane b’abanyamahanga bakomeye.

Yemereye B&B FM ko bari mu biganiro biri kugana ku musozo na Jean Vital Ourega ukina mu kibuga hagati ukomoka muri Cote d’Ivoire. Ni umukinnyi ngo beremerewe gutizwa na TP Mazembe ndetse ngo hari ibiganiro bari kugirana by’ubufatanye hagati y’amakipe yombi.

Jean Vital Ouraga yakiniye amakipe anyuranye arimo Africa Sports (2015/2017) na AS Denguélé d’Odienné (2017/2018). Yakiniye kandi Karela United yo muri Ghana ayivamo ajya muri Builcon yo muri Zambia muri 2019 ari nayo yavuyemo ajya muri TP Mazembe.

Undi rutahizamu uri mu biganiro na Rayon Sports ni Moussa Camara wigeze kunyura muri iyi kipe akayivamo muri Kamena 2017. Uyu rutahizamu w’Umunya-Mali yavuye muri Rayon Sports yerekeza muri Ismaily Sporting Club yo mu Misiri.

Murenzi Abdallah kandi yemeje amakuru amaze iminsi avugwa ko Rayon Sports yaba iri mu biganiro n’Umurundi Abdul Razak Fiston. Murenzi yavuze ko muri 2013 ubwo yayoboraga Rayon Sports ngo bari baravuganye ariko ntibyakunda ko aza muri Rayon Sports.

Ati ” Ni umukinnyi mwiza unakunda Rayon Sports. Twari twaravuganye Rayon Sports ikiri i Nyanza ariko ntibyakunda ariko ntabwo iyo contacta yatakara. Turi mu biganiro, bishobora gukemukira rimwe n’icya Jean Vital Ourega.

Ubwo yabazwaga ku kibazo cy’abanyamahanga benshi baba babaye benshi muri Rayon Sports kandi hemerewe gukina batatu gusa, Murenzi Abdallah yavuze ko basabye ko umubare w’abanyamahanga wakiyongera kandi ngo bidakunze ngo barateganya kugira urutonde rw’abakinnyi 26 bazaba barimo abanyamahanga 6 bityo ngo hakazakina uzaba yabikoreye.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *