
Hinga Weze mu rugamba rwo gukemura ikibazo cy’imbuto y’ibirayi
Mu minsi yashize ubwo abantu bo mu majyaruguru basanzwe bahinga ibirayi bagejeje kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame ikibazo cyibura ry’imbuto y’ibirayi,Hinga Weze yateye inkunga abafatanyabikorwa bayo mu karere ka Nyabihu yabahaye ibikoresho bibafasha kujonjora imbuto y’ibirayi byihuse.
Hinga Weze yatanze ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 30.079.000 z’amafaranga y’u Rwanda mu turere twa Nyabihu, Rutsiro na Kaongi, ibyo bikoresho hakaba harimo imashini zizafasha abatubuzi b’imbuto y’ibirayi kujonjora ingano y’imbuto bazatanga bikurikije iyo umuhinzi ashaka, ubundi byabagoraga kuko bakoresha abakozi benshi.
Mu Karere ka Nyabihu izi mashini hamwe n’ibindi bikoresho bitandukanye byatanzwe bifite agaciro ka miliyoni 15, byahawe abatubuzi b’imbuto y’ibirayi batatu bo