Kinshasa: Minisiteri ya EPST iratangaza amanota y’ibizami bya Leta bya 2019-2020 kuri iki cyumweru

Minisiteri y’Amashuli abanza na y’Isumbuye na Tekinike (EPST) irashyira ku mugaragaro kuri iki cyumweru 27 Nzeri amanota y’ibizami bya Leta bya 2019-2020.

Urusaku rw’ibyishimo,amahoni y’abatwara Moto n’imodoka,ifu mu ntoki yo gutera hejuru,ku barangije amashuli y’isumbuye biraza kuba biri mu bice bitandukanye kubera ibyishimo byabatsinze.

Minisitiri wa EPST Willy Bakonga Wilima abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko amanota azacishwa ku rukuta rwa EPST ndetse no kuri za Telefone.

Yagize ati “Tuzatangaza igihe cyo gutangira amashuli amasaha make akurikira tumaze gutangaza amanota asoza amashuli ya 2019-2020. Kinshasa niyo izatangarizwamo abakoreyemo bwa mbere mbere yuko bijya mu zindi ntara, aya manota azagaragara kuri site ya minisiteri ndetse no ku matelefone”.

Tuboneyeho kwibutsa ko abanyeshuli bashoje amashuli ya 2019-2020 bakoze ibizami bakererewe amezi kubera impamvu y’icyorezocyagwiririye isi ndetse n’igihugu cyacu.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *