Ibikorwa bya siporo byongeye kwemererwa gukorwa nyuma yamezi 6 bidakorwa

Minisitiri wa Siporo iramenyesha ko ibikorwa bya siporo byemerewe gusubukurwa guhera uyu munsi ku wa mbere tariki ya 28 Nzeli 2020, ndetse n’inyandiko igaragaza ingamba zizajya zikurikizwa kuri buri mukino.

Ibi bikorwa bya siporo bikaba byongeye gusubukurwa nyuma yigihe kigera kuri amezi 6 hadakinwa imikino iyo ariyo yose haba mu mazu akorerwamo imyitozo ngorora mubiri cyangwa indi mikino iyo ariyo yose nk’umupira w’amaguru,Volleyball cyanwa se Basketball.

Bikabya byasohotse mu itangazo ryashyizwe ahagararaga na minisiteri ifite imikino munshingano zayo kuri uyu wa mbere ahagana kugicamunsi.

Buri shyirahamwe rirasabwa gutegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitozo rikabishyikiriza MINISPORTS ribisabira uburenganzira rikabanza kubuhabwa.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *