Abanyarwanda barakangurirwa gusobanukirwa n’indwara zitandura

Minisiteri y’ubuzima irakangurira abanyarwanda gukurikirana ubuzima bwabo kugira ngo bisuzumishe hakiri kare birinda indwara zitandura harimo, umuvuduko w’amaraso, Kanseri, indwara y’isukari ndetse n’izindi.

Imyitozo ngorora mubiri ni ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi kuko tubasha gutwika ibinure by’amavuta

Iyi ndwara y’umutima ikunze guhitana abantu benshi bamwe batarasobanukirwa n’uburwayi bafite, ni byiza rero kwikurikirana kugira ngo babashe kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze niba hari n’uburwayi bubabonetseho babwivuze hakiri kare.

Dr Uwinkindi Francois ushinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) agira icyo avuga ku ndwara y’umuvuduko w’amaraso.

Yagize ati “Iyi ndwara ikunze guhitana abantu benshi bitewe nuko baba batamenye ubu burwayi, kandi ku isi ihitana abantu bagera kuri miliyoni 18 mu mwaka, naho mu Rwanda umuvuduko w’amaraso abantu bagera kuri 15% bagendana ubwo burwayi, bityo ubu ngubu abahitanwa n’indwara zitandura mu Rwanda ni 30%”.

Prof Mucumbitsi Joseph Perezida w’ihuriro ry’indwara y’umutima mu Rwanda kandi akaba ari n’umuyobozi w’ihuriro ry’indwara zitandura, akaba n’umuganaga uvura indwara y’umutima.

Yagize ati “Bimwe mu bituma izi ndwara tubasha kuzirinda ni imyitozo ngororamubiri ariko abantu ntabwo bumva ko gukora siporo ari uburyo bwo kwirinda izi ndwara kandi ikindi ntabwo izi ndwara zifata abantu bakuze gusa kuko no mu bana bakiri batoya hasigaye habonekamo abandura ubu burwayi, ni byiza rero kwirinda ukora imyitozo ngorora mubiri kandi abantu bakirinda kunnywa inzoga nyinshi kuko nazo zatuma bahura nubu burwayi”.

Bakaba bakomeje gusaba ko habaho ubukangurambaga kugira ngo abanyarwanda babashe gusobanukirwa nizi ndwara zitandura aho itangazamakuru naryo rigomba kubigiramo uruhare rukomeye kugira ngo abanyarwanda basobanukirwe n’ububi byizi ndwara.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *