Ingaruka ku cyorezo ku bimukira bo muri Afurika y’iburengerazuba n’Afurika y’amajyarugu

Ibyashyizwe ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe impunzi iragaragaza ingaruka ku cyorezo ku bimukira banyura muri Afurika y’iburengerazuba n’Afurika y’amajyarugu.

OIM igaragaza ko iyo Virusi n’ingaruka zayo zikomeza kwiyongera ku bimukira kubera ko baba begeranye cyane muri ibyo bice ,no kukijyanye n’ubwiherero butaboneka ndetse n’amakiro ajyanye n’ubushobozi bwo kwitunga.

Uyu muryango ugaragaza ko aba bimukira kuba bafite ingaruka nyinshi zo kwandura iki cyorezo kuko ½ muribo nta buryo baba bafite bwo kukirinda ku buryo batahura niyi Virusi.

Kubera ko nta suku ni bimwe mu byatuma aba bimukira barushaho kwandura iki cyorezo, nkuko bitangazwa na Irene Schöfberger umwe mubagize uruhare rwo gukora ubu bushakashatsi bwa OIM, ingamba zifatwa naza Guverinoma  mu rwego rwo kwirinda Covid-19 zaragabanutse kubera ko bahinduye inzira banyuramo.

Aho bigeze uyu muryango wa OIM ugaragaza ingaruka z’ubukungu, Coronavirus yashyize ahabi ubukungu bw’isi, ibi bikaba byarageze no kubimukira banyura muri ibyo bice by’Afurika, harimo gutakaza akazi.

Kubera iyo mpamvu, kwohera ibyabafasha mu bihugu bakomokamo,ntibibasha kubageraho bigatuma bahunga imibereho mibi, kuko ibyo bashaka batabibona.

Banki y’isi igaragaza ko kwohereza ubwo bushobozi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byagabanutse kuva kuri 23% no kuri 20% na Afurika ya Ruguru

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *