FERWAFA yasabye Rayon sports kwishyura Mugheni Fabrice bitarenze iminsi itanu

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kwishyura uwari umukinnyi wayo Mugheni Fabrice bitarenze iminsi itanu.

Mugheni Kakule Fabrice yagejeje ikirego cye muri FERWAFA tariki 15 Kamena 2020 asaba ko Rayon Sports imwishyura miliyoni 1.5Frw z’imishahara y’amezi atatu, n’ibihumbi 60 Frw by’uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri.

Akanama nkemuramakimbirane ka FERWAFA n’ubuyobozi bwa ndetse n’uhagarariye uyu mukinnyi barahuye bemeza ko Mugheni yishyurwa ibihumbi 740 Frw, birimo umushahara w’ukwezi kumwe kwa Gatatu, n’amafaranga ibihumbi 240 Frw y’ibirarane by’ubukode bw’inzu.

Rayon Sports yasabwe kuba yatanze aya mafaranga bitarenze tariki 22 Nzeri 2020, naho Mugheni Fabrice asabwa gukura ikirego yari yatanze ku mugenzuzi w’umurimo na we arabyemera.

Rayon Sports imaze iminsi ivugwamo ibibazo, isa nk’iyatangiye urugendo rwo gukemura bimwe muri byo kuko iherutse kumvikana n’uwari umutoza wayo Ivan Minaert uko izamwishyura umwenda imufitiye.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *