Kiyovu Sports yirukanye abakinnyi 7, yinjiza 7

Kiyovu Sports yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana n’abakinnyi 7 bari basigaje umwaka umwe w’imikino, ni mu gihe ibona itazabakenera mu mwaka utaha.

Kiyovu Sports ni umwe mu makipe yiyubatse yinnjizamo abakinnyi benshi kandi bakomeye, bivuze ko hari abagombaga kuyisohokamo.

Iyi kipe ikaba yamaze kumenyesha bamwe mu bakinnyi bayo ko batazakomezanya mu mwaka utaha n’ubwo bari bakiyifitiye amasezerano.

Abakinnyi bose basezerewe bakaba bari basigaranye umwaka umwe, harimo umunyezamu Bwanakweli Emmanuel, Nahimana Isiaka, Menezero Fiston, Okenge Lulu Kevin, Nsengiyumva Mustafa, Sibomana Arafat na Rutsiro iyi kipe yagurishije muri Gorilla FC.

Yatandukanye kandi n’umunyezamu Isimwe Patrick wari usoje amasezerano ye. N’ubwo yatandukanye n’aba bakinnyi, iyi kipe yinjije abakinnyi nka Babuwa Samson, Irambona Eric, Ngendahimana Eric, Kimenyi Yves, Ngando Omar, Bigirimana Adedi na Issa Keita.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *