
Umwana w’imyaka irindwi yapfuye nyuma yo guturikanwa n’igisasu
Umwana w’imyaka irindwi yapfuye nyuma yo guturikanwa n’igisasu none tariki 5 Kanama 2020, mu Kagari ka Gacundezi, mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare.
Amakuru agaragaza ko uwo mwana igisasu cyamuturikanye i saa tatu n’igice za mugitondo, ubwo yageragezaga kugicukura no kureba icyo ari cyo hafi y’urugo rw’iwabo mu Mudugudu wa Rukundo, uwo mwana akaba yitwaga Rukundo William.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana yavuze ko aya makuru ari impamo.
Yagize ati: “Ayo makuru ni yo, mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu saa tatu n’igice, hari umwana w’imyaka irindwi, yabonye ikintu cy’icyuma munsi y’urugo iwabo, ajya kugicukura ashaka kugira ngo agikuremo ajye kukigurisha nka bya byuma bagurisha ku biro, aracukura, akomeje gucukura ki