Month: August 2020

Mali: Abahiritse ubutegetsi barasaba inzibacyuho y’imyaka itatu hayoboye abasirikari

Mali: Abahiritse ubutegetsi barasaba inzibacyuho y’imyaka itatu hayoboye abasirikari

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Muri iyi week end ibiganiro byarakomeje, Cedeao n’abahiritse ubutegetsi I Bamako basabye ko bahindura ibiganiro kuri IBK. Ariko ibiganiro bigakomereza ku nzibacyuho y’imyaka 3 nkuko byasabwe kuri uyu wa 24 Kanama 2020 n’abafashe ubutegetsi. Colonel Assimi Goïta uri ku ruhembe rwa CNSP, agatsiko k’abasirikari bakuru bahiritse Perezida IBK.  Abahiritse Ubutegetsi muri Mali kuva beguje Perezida Ibrahim Boubacar Keita tariki ya 18 Kanama 2020, barifuza ko urwego rw’inzibacyuho rwayoborwa n’igisirikari bashyira mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu, nkuko amakuru aturuka hafi y’abahiritse ubutegetsi na Cedeao. Amakuru akurikira ibiganiro mu masaha 48 y’ibiganiro hamwe n’Umuryango w’Iburengerazu bw”Afurika, wohereje intumwa I Bamako kuganira n’abasirikari bakuru bahagarariye abaturage
Jacques Tuyisenge watandukanye na Primeiro do Agusto ashobora gukinira APR FC

Jacques Tuyisenge watandukanye na Primeiro do Agusto ashobora gukinira APR FC

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Nyuma yo gutandukana na Primeiro do Agusto yo muri Angola Jacques Tuyisenge ashobora kugaruka gukina muri imwe mu makipe yahano mu Rwanda. Umwe mubakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu amavubi Jacques Tuyisenge wakinaga mugihugu  cya Angola muri shampiyona yaho mu ikipe ya Primeiro do Agusto yamaze kuyi sezera ayisaba gusesa amasezerano yari asigaranye muri yi kipe. Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, uyu mukinnyi yatangaje ko yamaze gutandukana na Petro Atlético yo muri Angola nyuma yo gusesa amasezerano y’umwaka yari asigaye. Amakuru agera kuri rebero.co.rw avuga ko uyu musore wanyuze muri Kenya akahitwara neza mbere yo kwerekeza muri Angola yaba agiye kugaruka muri shampiyona yo mu Rwanda aho amakuru amwerekeza mu ikipe y’ingabo z’igihugu(APR FC). Jacq
Gusangira ubumenyi byahinduye imyumvire  y’abahinzi

Gusangira ubumenyi byahinduye imyumvire  y’abahinzi

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Bamwe mu bahinzi bagize Koperative Twitezimbere Muhinzi ya Nyarugenge ndetse na  Koperative Abakoranamurava ya Mayange  tariki 21 Kanama 2020 zakoreye urugendo shuri muri Rweru basura Koperative Agaciro kugira ngo babasangize  ubumenyi mu bikorwa  by’ubuhinzi. Uru rugendo shuli rwari rumwe mu bishobora kuzamura umusaruro w’abahizi baturutse muri iyo mirenge kuko hari byinshi bahigiye bigomba gutma bakirigita ifaranga vuba maze bakava muri njya bukene berekeza muri njya bukire. Igikorwa cyatewe giterwa inkunga na Hinga Weze ifasha abo bahinzi bo mu Karere ka Bugesera byumwihariko Rweru Koperative Agaciro ikaba imaze kugera ku rwego rwo kwigisha bagenzi babo kandi ikabasangiza ibyo imaze kugeraho. Tuyizere Emmanuel Perezida wa Koperative Agaciro yatangiye asangiza bagenzi b
Mali: Intumwa za Cedeao zahuye n’abahiritse ubutegetsi hamwe na IBK

Mali: Intumwa za Cedeao zahuye n’abahiritse ubutegetsi hamwe na IBK

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Umujyi wa Mali wakiriye intumwa za Cedeao,Nyuma yo guhirika ubutegetsi ku ngufu Perezida Ibrahim Boubacar Keïta,wavanywe ku butegetsi ku wa kabiri tariki ya 18 Kanama 2020 n’abasirikari wari umazeimyaka itatu ngo asoze manda ye ya kabili. Intumwa z’Umuryango w’Ibihugu by’Iburengerazuba zari ziyobowe n’uwahoze ayobora Nijeriya Goodluck Jonathan, yagarutse muri Mali nyuma yo kutabasha guhuza impande za M5 hamwe na Perezida Keïta, mbere yo kumuhirika k’ubutegetsi. Izi ntumwa za Cedeao zari zifite gahunda nyinshi zahereye kuri uyu wa gatandatu aho zahuye n’abahiritse ubutegetsi, kugira ngo bamenye komite iyoboye igihugu yafashe ubutegetsi. Nyuma yaho guhera ni njoro izi ntumwa zasuye abarenga makumyabiri bafashwe, muribo hari Perezida Ibrahim Boubacar Keïta hamwe na Minisitir
Gusasira imyaka bifite inyungu nyinshi ku musaruro

Gusasira imyaka bifite inyungu nyinshi ku musaruro

Amakuru, UBUKUNGU
Urugendo shuli rw’abahinzi bafashijwe na Hinga Weze kugera ku bikorwa bwo kwuhira imyaka bakoresheje imirasire y’izuba baturutse mu mirenge ya Nyarugenge na Mayange baje kwigira kuri bagenzi babo babitangiye mbere yabo bo mu murenge wa Rweru bafite Koperative Agaciro. Ndagijimana Naricisse ushinzwe ibikorwa bya Hinga Weze mu turere 10 bakoreramo mu Rwanda avuga ko Hinga Weze ikaba ikorera mu nzego eshatu arizo igice kigendanye n’ubuhinzi, igice kijyanye no gutunganya umusaruro no kuwugeza ku isoko nyongeragaciro ndetse no kuzamura imirire myiza no kurwanya imirire mibi mu Rwanda Yagize ati “Uru rugendo shuli rwari ukureba uburyo babyaza umusaruro ibikorwa bigendanye n’ubuhinzi,uburyo basasira imirimo n’akamaro kabyo, uburyo bahuza Tekinike zigendanye n’ubuhinzi kugira ngo ya
Intara y’Amajyaruguru niyo izibasirwa n’imvura nyinshi

Intara y’Amajyaruguru niyo izibasirwa n’imvura nyinshi

Amakuru, UBUZIMA, UMUTEKANO
Meteo Rwanda iraburira abanyarwanda ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Kanama 2020 (hagati y’italiki ya 21 niya 31) mu Rwanda hateganyijwe kugwa imvura iri hagati ya milimetero 0 na milimetero 15. Ibi birareba cyane abaturage batuye mu ntara y'Amajyaruguru n'Iburengerazuba kuko bakunze guhura n'Ibiza abatuye mu manegeka kwimuka hakiri kare kuko iyi mvura izagwa muri iyi minsi isoza ukwezi kwa Kanama izibasira uturere twabo. Imvura iri hagati ya milimetero 10 na 15 iteganyijwe mu karere ka Musanze, agace gato k’Akarere ka Burera gahana imbibi na Musanze, mu karere ka Nyabihu mu bice bihana imbibi n’Uturere twa Musanze, Gakenke na Ngororero, igice kinini cy’Akarere ka Ngororero gihana imbibi na Musanze. Amajyaruguru y’Akarere ka Muhanga ahegereye akarere ka Nyabihu
Mali: Abahiritse ubutegetsi bayobowe na Col Assimi Goita

Mali: Abahiritse ubutegetsi bayobowe na Col Assimi Goita

Amakuru, POLITIQUE, UMUTEKANO
Tariki ya 19 Kanama 2020 Perezida wa Komite y’igihugu ireberera abaturage Colonel Assimi Goita yahuye n’Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Ingabo. Uguhura hagati ya Perezida wa CNSP n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo Colonel Assimi Goita, Colonel wo mu ngabo zo ku butaka yagaragaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Kanama bukeye bwabahiritse ubutegetsi nk’umuyobozi wa komite y’igihugu ireberera abaturage ( CNSP). Byari mu rwego rwo gukomeza imirimo ya rusange,Perezida wa CNSP yahamagariye abakozi n’ihuriro ry’abakoresha bo muri Mali ko bagaruka mu mirimo yabo guhera kuri uyu wa kane tariki ya 20 Kanama 2020. Kugeza igihe bazashyiriraho uyobora CNSP,Colonel Assimi Goita niwe uyoboye ingabo zidasanzwe muri Mali hagati, akaba asaba ko imirimo ikomeza uko bisanzwe.
Twimakaze ingamba zo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza biterwa n’imvura hakiri kare

Twimakaze ingamba zo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza biterwa n’imvura hakiri kare

Amakuru, POLITIQUE, UBUZIMA
Mu rwego rwo kwitegura imvura y’Umuhindo iboneka kuva mu kwezi kwa Nzei ikagera mu kwezi k’Ukuboza Minisiteri y’ibiza irakangurira abaturage gufata ingamba no gukumira bagabanya ingaruka z’ibiza biterwa niyo mvura. Mu kiganiro umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibiza Bwana Olivier Kayumba yatanze kuri Radiyo y’Igihugu yagarutse ku bikorwa by’Ubutabazi no gufasha abahuye n’ibiza mu mvura yo mu kwezi kwa Nzeri 2019 kuheza muri Gicurasi 2020. Yagize ati “Umuturage wahuye n'ibiza, bitewe n'ubushobozi bwe bwo kwifasha, ahabwa ibikoresho by'ibanze birimo iby'isuku, ibiryamirwa, ibyo mu gikoni n'ibiribwa nk'ubufasha bw'ibanze hanyuma mu gihe cyo gusana inzu ye yangiritse agahabwa isakaro”. Yakomeje akangurira abantu kwirinda ibihombo hakiri kare agira ati “Abaturage barakanguri
Urukingo rw’umwana ibere ry’umubyeyi we

Urukingo rw’umwana ibere ry’umubyeyi we

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Mu cyumweru mpuzamahanga cyo konsa niho ababyeyi bamenya agaciro ko konsa kandi nibwo babasha gusobanukirwa n’akamaro amashereka agirira umwana dore ko abenshi batabisobanukirwaga. Umwana wonse neza kuva akivuka bakirinda kumuvangira kugeza ku mezi atandatu hanyuma guhera ku kwezi ka karindwi kugeza ku myaka ibiri akabona imfasha bere uwo mwana ntabwo azarwagarika kandi azagira ubuzima bwiza ndetse n’igwingira ntaho azahurira naryo. Uwamariya Drocelle wo muri Rwaza mu Murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu yadutangarije ko abana be kubera gufatanya n’umugabo we bakuze neza kandi mbere barajyaga brwaragurika. Yagize ati “Ubu ndemeza ko umwana iyo abonye ibere ry’umubyeyi we aba abonye urukingo kuko ntabwo arwaragurika kandi iyo umwonkeshe amezi atandatu utamuvangiye umwan
Mali: Imiryango mpuzamahanga iramaganira kure igikorwa cya gisirikari

Mali: Imiryango mpuzamahanga iramaganira kure igikorwa cya gisirikari

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Ku rwego mpuzamahanga, ibyo batangaza birakomeza kwiyongera kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Kanama 2020, baramagana ifatwa rya Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta ryatumye yegura mu ijoro ryakeye. Abasirikari ba mali berekeje ku rubuga rwa Indepandanse muri Bamako kuri uyu wa kabiri. “Imipaka yose yaba iyo kubutaka niyo mu kirere irafunzwe kugeza kuyandi mabwiriza mashya”, byatangajwe muri iri joro kuri Televiziyo ya mali n’umuvugizi wa komite y’igihugu yo kugarura amahoro yafashe ubutegetsi I Bamako. Bemeje ko amasezerano mpuzamahanga agomba kwubahirizwa kandi abashinzwe umutekano barimo Minusma( Ingabo za ONU) cyangwa se Barkhane. Uko amasaha agenda yiyongera ku bikorwa birimo kubera muri Bamako biterwa niyeguzwa rya Perezida IBK muri iri joro, ibikorwa by’imiryango