
Mali: Abahiritse ubutegetsi barasaba inzibacyuho y’imyaka itatu hayoboye abasirikari
Muri iyi week end ibiganiro byarakomeje, Cedeao n’abahiritse ubutegetsi I Bamako basabye ko bahindura ibiganiro kuri IBK. Ariko ibiganiro bigakomereza ku nzibacyuho y’imyaka 3 nkuko byasabwe kuri uyu wa 24 Kanama 2020 n’abafashe ubutegetsi.
Colonel Assimi Goïta uri ku ruhembe rwa CNSP, agatsiko k’abasirikari bakuru bahiritse Perezida IBK.
Abahiritse Ubutegetsi muri Mali kuva beguje Perezida Ibrahim Boubacar Keita tariki ya 18 Kanama 2020, barifuza ko urwego rw’inzibacyuho rwayoborwa n’igisirikari bashyira mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu, nkuko amakuru aturuka hafi y’abahiritse ubutegetsi na Cedeao.
Amakuru akurikira ibiganiro mu masaha 48 y’ibiganiro hamwe n’Umuryango w’Iburengerazu bw”Afurika, wohereje intumwa I Bamako kuganira n’abasirikari bakuru bahagarariye abaturage