Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru kuri RIB

Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Kanama 2020 mu masaha ya mu gitondo uwitwa Rusesabagina Paul warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda yeretswe itangazamakuru aho yafashwe biturutse ku bufatanye bw’u Rwanda nandi mahanga.

Rusesabagina akaba akekwaho kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikari, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye no mu mahanga.

RIB ikaba itangaza ko yari yarashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugira ngo akurikiranyweho ibyaha aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage mu duce dutandukanye tw’u Rwanda.

Utwo duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *