Paul Rusesabagina yashimutiwe Dubai ahita yoherezwa Kigali

Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ya Kigali Bwana Paul Rusesabagina yagejwejwe mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Kanama 2020 ahita yerekwa itangazamakuru n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Uyu mugabo utavuga rumwe na Leta akaba yaramaze igihe kinini ashakishwa ndetse hakaba hari hashyizweho inzandiko zimufata hirya no hino ku isi, Leta y’u Rwanda ifatanije n’amahanga ikaba yamushimutiye Dubai nubwo itabyemera kuko yafashwe binyuranye n;amategeko mpuzamahanga.

Paul yamenyekanye cyane nyuma ya Jenoside ubwo yakoraga filime yiswe Hotel Rwanda yasohotse muri 2004 ndetse muri 2005 Bwana Rusesabagina yahawe igihembo na Perezida George W. Bush w’Amerika, igihembo gitangwa n’ibiro bya Perezida wa Amerika cyitwa { Presidential Media of Freedom}  cyatumye amenyekana ku isi.

Nyuma yo gusohora iyi filime yavugaga ku Rwanda yaje kwerekanwa bwa mbere muri 2005 kuri Stade Amahoro, Rusesabagina ntiyaje kuyimurika mu Rwanda kuko yavugaga ko Jenoside igikomeje gukorwa mu Rwanda.

Rusesabagina akaba afungiye kuri Station ya Police Remera aho akorerwa iyicarubozo kuko arara ku mapingu mu gihe ategerejwe kugezwa imbere y’ubutabera nubwo we abona ntabutabera azabonera mu Rwanda, akaba asaba ko yaburanishwa n’amahanga kuko afitwe ubwenegihugu bw’ububiligi ariko akaba yiberaga muri Amerika.

Paul Rusesabagina asanzwe  mu bakuriye ishyaka rya MRCD-Ubumwe rifitwe umutwe w’inyeshyamba wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Akaba ashinjwa ibyaha byo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikari igizwe n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kigali irimo MRCD na PDR-Ihumure ikorera mu bice bitandukanye mu Karere no mu mahanga hamwe no kurema umutwe w’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero by’Inyabimata byabaye mu myaka ibiri ishize.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *