Imyigaragambyo yo kurwanya irondaruhu irakomeje mbere yuko Trump agera Kenosha

Abigaragambya kubyo bakorerwa na police birakomeje muri USA mu mujyi wa Kenosha na Portland aho umuntu umwe yahasize ubuzima mu guhangana kwabaye hagati y’abigaragambya ba Blake Jacob n’abashyigikiye Donald Trump.

Mu mujyi wa Portland batwitse ibendera rya USA

Bidasubirwaho Donald Trump yemeje ko amezi ye yanyuma yo kwiyamamaza azayashyira kubyo yise “Amategeko n’uburenganzira” ku bijyanya n’abigaragambya muri iki gihe.

Kuri iki cyumweru Perezida w’Amerika yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter ubutumwa burenga ijana yihanangiriza abayobozi b’inzego z’ibanze gucunga abigaragambya muri Portland na Kenosha.

Donald Trump kandi azihanganisha umuryango w’umuntu warashwe kuri uyu wa gatandatu muri Portland mu guhangana hagati yabasaba uburenganzira bw’Abirabura umuntu wishwe wari ku ruhande rw’abahezanguni.

Ariko Donald Trump mu buryo bushya bwo kuzihanangiriza umuyobozi w’umujyi wa Portland wemeye ko habaho guhangana kwabamushyigikiye n’abigaragambya.

Trump agomba gusura Kenosha

Ikibabaje Kenosha muri Wisconsin, abigaragambya bakomeje nyuma yo kuraswa kwa Jacob Blake. Bamwe bavuga ko aho azasura Donald Trump hateganijwe gusurwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Nzeri 2020 hashobora kuzangirika byinshi, kubera ko byafashe intera ya politike.

Donald Trump yafashe iminsi itanu yo kureba Videwo mbere yo kugira icyo ayivugaho aho yabonye abapolise barashe inshuro zirindwi kuri Jacob Blake “Ibintu bitari byiza” nta nubwo bizwi niba hateganijwe no kuzahura n’umuryango wa Jacob Blake aho umubyeyi we ahamagarira abantu gukomeza kwigaragambya.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *