Nyabihu: ubufatanye mu guhindura imyumvire n’imyifatire y’abahinzi

Hinga Weze yateguye amahugurwa y’iminsi itatu y’abazahugura abandi muri Hotel La palme aya mahugurwa akaba yafunguwe na Vice Meya mu Karere ka Nyabihu aho yashimye uruhare rwa Hinga Weze mu iterambere rya Karere.

Yitabiriwe n’abashinzwe ubuhinzi mu karere abashinzwe ubworozi abashinzwe imirire ku bigo nderabuzima ndetse no mu bitaro, abashinzwe isuku n’isukura no gukurikirana abajyanama b’ubuzima ku bigo nderabuzima.

Aba bahugurwa baturutse mu Karere ka Nyabihu bagera kuri 65 bagomba kwongererwa ubumnyi ngiro mu bijyanye n’ubuhinzi no kwongera umusaruro mu bijyanye n’amasoko no kubungabunga umusaruro no kuwugeza kw’isoko umeze neza.

 Nyirajyambere Jeanne D’Arc ushinzwe ishami rya Hinga Weze  rijyanye n’imirire myiza guhindura imyumvire n’imyifatire ndetse no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu ngo kugira ngo habeho iterambere mu muryango.

Yagize ati “Tuzabigisha uko bita ku musaruro n’ubuziranenge kuwitaho mu gihe cyisarura  no kuwujyana ku isoko kugira ngo utangirika mbese kwita ku gihingwa kuva kikiri mu murima kugeza kigeze ku isahani y’umuturage kugira ngo kitazamugiraho ingaruka y’ubuzima ndetse tukazabahugura kubijyanye n’imirire tugafataniriza hamwe kurwanya imirire mibi cyane cyane twibanda ku mirire mib yo kugwingira nibura ry’ibiryo ndetse nindwara zinyuranye”.

Aya mahugurwa akaba azatangwa n’inzobere zitandukanye izijyanye n’ubuhinzi izijyanye n’ibya masoko no gukorana naza banki , izobere mu bijyanye n’imirire ndetse n’ibijyanye n’ubwuzuzanye n’uburinganire no guhindura imyumvire y’abaturage kugira ngo bazafashe guhugura abajyanama b’ubuzima abanjyanama b’ubuhinzi ndetse n’abajyanama b’amatungo kugira ngo hatezwe imbere Akarere ka Nyabihu

Vice Meya wa Nyabihu Simpenzwe Pascal ashimira uruhare Hinga Weze yagize mu guhindura imyumvire y’abaturage birigaragaza muri izo mpinduka zigaragara nuko ubu igenzura ryakozwe rigaragaza ko mu bana bagwingiye bagabanutseho 15%.

Yagize ati “Ubufatanye bwaragaragaye kuko muri abo bana bagwingiye twari kuri 59% ubu tugeze kuri 44% bigaragara ko hari ibyagabanutseho ni ikintu tugomba gushimira Hinga Weze kandi turacyari kumwe”.

Aya mahugurwa akaba yasojwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Kanama 2020, icyo tubatezeho nuko bazadufasha guhindura imyumvire imyifatire abaturage ndetse twazasubira gusura tukazasanga abantu bakurikiza za nama bagiriwe mu bijyanye no kwihaza mu biribwa ariko bongera umusaruro.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *