Mu karere ka Rwamagana habereye Impanuka y’imodoka yahitanye abantu batatu

Mu Karere ka Rwamagana habereye impanuka y’imodoka ihitana abantu batatu, abandi batanu bakomereka mu buryo bukomeye.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kane ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba  mu Mudugudu wa Plage, Akagari ka Nyarusange, mu Murenge wa Muhazi.

Umwe mu baturage babonye iyi mpanuka iba  yavuze ko yatewe n’imodoka ya Jeep Prado yagenderaga ku muvuduko uri hejuru cyane.

Ati: “Yari imodoka yiruka cyane yagendaga igonga ibyo ihuye na byo byose niko guhura na moto yari ihetse umugore irayigonga ntiyanahagarara ahubwo ikomeza kugenda ikubita n’ibindi bintu byose yahuraga nabyo.”

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yemeye ko iyi mpanuka yaguyemo abantu batatu abandi batanu bagakomereka.

Ati: “Ntabwo turamenya icyabiteye kuko uwari utwaye imodoka na we ari mu bitaro yakomeretse ariko abantu batatu bahise bapfa.”

CIP Hamdun yasabye abanyarwanda kubahiriza umuvuduko n’ibyapa biba biri ku muhanda kuko kutabyubahiriza biri mu bitera impanuka nk’izi.

Ati: “Umushoferi yabanje kugonga igare Polisi imuhagaritse aranga arakomeza aragenda, ageze imbere agonga ikamyo nabwo ntiyahagarara, ahita agonga umumotari wari uhetse umugenzi anagonga igiti imodoka ibona kugwa.”

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko abantu batatu bitabye Imana bajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Rwamagana mu gihe abandi bakomeretse nabo bahajyanwe kugira ngo bitabweho n’abaganga.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *