Imbuto n’Imboga byatumye nzamura umusaruro wanjye

Mu Karere ka Nyabihu Umurenge wa Kintobo mu Kagali ka Gatovu bamwe mu bahinzi usanga bahinga ibirayi ndetse n’imbuto ariko Niyibizi Jean Baptiste yahisemo guhinga imbuto n’imboga hamwe n’ibishyimbo bikungahaye ku butare.

Ubu yatangiye guhinga ibishyimbo bya feri ariko akaba yarateyemo n’ibinyomoro ndetse na brokoli ku mpande

Uyu muhinzi yatangiye ahinga ibigori n’ibirayi ndetse n’ibishyimbo ariko akabo nta musaruro bimuha bityo agirwa inama n’abajyanama b’Ubuhinzi guhindura agahinga imbuto n’imboga kandi bimaze kumuha umusaruro uhagije ndetse bigatuma yishyurira abana ibyo bakeneye byose.

Umwaka ushize nibwo yatangiye guhinga imbuto z’ibinyomoro akaba avuga ko zimaze kumuha inyungu kandi biracyera kuko umusaruro amaze kuvanamo yumva uzikuba gatatu.

Ibi binyomoro uyu niwo musaruro wa mbere asaruye kandi aracyakomeza gusarura

Yagize ati “Izi nama zose nazigiriwe na Hinga Weze yo yampaye umurama w’ibinyomoro ndetse na Karoti hamwe na Brokori ibi bikaba byaratumye mbasha kurwanya imirire mibi haba iwanjye ndetse no mu baturanyi, kuko iyo byeze ndagurisha kandi nkahaho n’abaturanyi banjye kuko mwabonye ko nabo batangiye kubitera”.

Yakomeje agira ati “Ubu nsigaye nituburira ibi binyomoro nkabasha guha ababikeneye hano mu kagali kacu, ikindi ubu niyororera inkoko kugira ngo nyuma yo kurya imbuto n’imboga ndenzeho n’ibikomoka ku matungo,ibyo mpinga nabihisemo nyuma yo guhabwa amahugurwa kandi maze kubishyira mu bikorwa umusaruro narawubonye”.

Nyirimanzi Jean Pierre ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Nyabihu ashimangira ko abahinzi ba Kintobo ubu bamaze kwiteza imbere aho baboneye umufatanyabikorwa Hinga Weze, kandi ubushake n’ubushobozi bibari mu biganza.

Yagize ati “Muri uriya Murenge ufite umwihariko kuko bagira ibihe byiza kuko ubwo abandi baba basoza guhinga bo baba batangiye bityo ibihingwa byabo bigatuma bisigara ku isoko ubwo abandi baba babimaze, ikindi uyu muhinzi w’imbuto n’imboga bimaze kumuzamura mu musaruro we kuko asagurira amasoko”.

Uyu muturage Jean Baptiste yitangira ubuhamya ko aho yari hari habi cyane kuko ibyo yahingaga birimo ibigori amasaka n’ibishyimbo nta musaruro yakuragamo ahubwo byamuvuniraga ubusa umwanzuro yahisemo wo kujya mu mbuto n’imboga ubu uramutunze kuko iwe hahindutse mu murima wa Edeni.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *