Ingendo mu modoka rusange hagati y’umujyi wa Kigali n’intara zahagaritswe

Inama y’Abaminisitiri yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’ubwandu n’abantu bapfa ikomeje kwiyongera, yemeje ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bimeze.

Byemerejwe mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame igamije gusuzuma uko icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda gihagaze.

Ni mu gihe muri Kigali ariho hakomeje kugaragara umubare munini w’abantu banduye by’umwihariko abakorera mu masoko atandukanye cyane iryo mu Mujyi rwagati rizwi nka Kigali City Market n’iry’i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana byanatumye yombi afungwa.

Mu rwego rwo kugabanya ubwandu bukomeje kwiyongera,inama y’abaminisitiri yemeje ko amasaha y’ingendo ashyirwa saa moya aho kuba saa tatu nk’uko byari bisanzwe, naho ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara hifashishijwe imodoka rusange nazo zirahagarikwa.

Gusa ingendo zemewe hatati y’umujyi wa Kigali n’intara ni izabantu bari mu modoka za bwite.

Ni mu gihe ingendo zo kujya cyangwa kuva mu Karere ka Rusizi zahagaritswe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa gusa.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 3625 banduye mu bipimo 383 481, abagera ku 1810 barayikize mu gihe 1800 bakitabwaho n’abaganga naho 15 bitabye Imana.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *