Gucika kw’ikiraro cya Kanyonyomba byatumye ubuhahirane bwa Bugesera na Ngoma buhungabana

Abaturage bo mu turere twa Bugesera na Ngoma barataka ingorane z’ubuhahirane bumaze amezi ane bwarahagaritswe n’icika ry’ikiraro cya Kanyonyomba, mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera.

Iki kiraro cyatembanwe n’ibiza kivaho burundu, umuhanda ucikamo kabiri, bitewe nuko umugezi wa Kanyonyomba wuzuye muri Gicurasi 2020. Kuva ubwo kugeza ubu, abaturage bagorwa no kwifashisha ubwato buto bita ‘Impanja’ mu guhahirana.

Abaturage bavuga ko kuba iki kiraro kidasanwa ingaruka nyinshi,Icika ry’iki kiraro cyo mu  muhanda Ngoma -Bugesera ryateje zirimo n’ihungabana ry’ubuhahirane, mu gihe iyi nzira ari yo yafatwaga nk’iy’ubusamo mu guhahirana n’abo mu bice birimo n’Umujyi wa Kigali.

Nikobukeye Jean Claude, Umumotari wo mu Murenge wa Rukumberi ati: “Iki kiraro cyateje ikibazo, ubu ni ukwambuka mu bwato, moto nanjye kwambuka mu bwato rimwe ni 700frw. Umugenzi we ni amafaranga 200 kugenda gusa, ubwo no kugaruka ni andi, Leta ikwiye kudufasha iki kiraro kigasanwa tukongera kubona ubuhahirane na Bugesera na Kigali.”

Mukamazimpaka Djamira wo mu Murenge wa Gashora ati: “Turi kugorwa n’amafaranga yo kwambuka mu bwato, iyo nje guhinga ntanga amafaranga 100frw yo kwambuka no gusubirayo nkatanga andi  buri munsi ku muntu umwe. Twifuza ko Leta yadukorera ikiraro pe, kuko n’iyo turi mu bwato tuba dufite impungenge zo kwandura Coronavirusi kuko hari ubwo tuba turundanye kandi duhererekanya amajire,…”

Icyo abaturage bahurizaho ni ugusaba ko iki kiraro cyasanwa vuba, bitaba ibyo hagashyirwaho uburyo bwo guhanga inzira ku ruhande, bigakuraho na bamwe mu baturage babura amafaranga yo kwishyura ubwato bakajambagira mu mazi; ku buryo bashobora no kurohamamo bagapfa.

Baganizi Patrick Emile, Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorerezi – RTDA yavuze ko hari impamvu iki kiraro cyatinze kubakwa ariko ko ubu hari gahunda yo gushyira ikiraro cy’agatekanyo kuri uyu mugezi wa Kanyonyomba vuba.

Ati: “Turimo dushaka kubaka ikiraro cyaba kibafasha by’agateganyo bazajya banyuraho n’amaguru n’amagare, turateganya ko mu mpera z’iki cyumweru imirimo yagombye kuba yatangiye…kizubakwa n’abasirikare, kandi twizeye ko ibikorwa bizihutishwa; rwose natwe  kiriya kibazo turakizi kimaze iminsi. Noneho ikindi kiraro kirambye kizubakwe mu kubaka uriya muhanda wa Ngoma-Ramiro.”

RTDA  itangaza ko icyo kiraro cy’agateganyo  kizubakwa ku mugezi wa Kanyonyomba i Gashora, kizaba ari icy’abanyamaguru, amagare na moto;  nta modoka izemererwa kukinyuraho ahubwo zizajya zitegerereza hakurya no hakuno abamaze kucyambukiraho.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kucyubaka  bizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 97, kandi  ngo bigomba gukorwa bikarangira mu gihe kitarenze  amezi abiri.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *