Ibyumba by’amashuli bikomeje kwongerwa mu Rwanda

Inama ya Guverinoma yahagaritse amashuli abanza n’ayisumbuye ndetse na Kaminuza kugeza mu kwezi kwa cyenda, bityo rero ibigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye bikomeje kwongerwa mu Rwanda hose nubwo igihe cyo gutangira kitaramenyekana.

 

Ayo mashuli akaba yarahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19 cyateye isi kikaba cyarageze mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka ubwo hari hasigaye ibyumweru bibiri ngo amashuli afunge basoje igihembwe cya mbere, nubwo bavuze ko ahagaritswe kugeza mu kwezi kwa cyenda ariko kugeza ubu nta gihe baratangaza ko azatangira.

Mu karere ka Nyabihu Umurenge wa Rurembo mu Kagali ka Rwaza Umunyamabanga nshingwabikorwa wako Kagali yadutangarije ko ko nabo imyiteguro yo kwongera amashuli muri ako Kagaki ikomeje kandi igenda neza nubwo bataramenya igihe bazatangirira.

Yagize ati “Kuri iki kigo cy’amashuli ya Muhungwe twateganije kwubaka ibyumba by’amashuli bitandatu bikaba bizubakwa na Leta n’abaturage hamwe n’ibyumba bine bizaterwa inkunga na banki y’isi hakazubakwa n’ubwiherero 12”.

Kuri iki kigo cya mashuli cya Muhungwe hari n’ishuli ry’inshuke ryubatswe n’abaterankunga naryo rikaba rifite ibyumba bitatu n’ubwiherero bubiri.

Ildephonse Habinshuti umuturage muri Rwaza yadutangarije ko aya mashuli agiye kwuzura yatumye abaturage bikura mu bukene kuko babonyeho akazi kandi ubu nta kibazo cya mituweli kuko abahakoze twese twaziguze.

Yagize ati “Ibikorwa nkibi iyo bibonetse mu murenge wacu twebwe abaturage tubyngukiramo kuko nitwe duhabwa akazi mbere, nubwo tuba twikorera kuko abana bacu nibo bazayigamo”.

Ubuyobozi bw’Akagali ka Rwaza ishuli ribarizwamo batubwiye ko mu ntagiriro z’ukwezi kwa cyenda aya mashuli azaba yamaze kwuzura nubwo igihe cyo gutangira kwayo kitaramenyekana.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *