Ngororero: Hinga Weze yafashije abahinzi kuzahinga hegitari 50 ku materasi

Umuhinzi wo mu karere ka Ngororero kugira ngo ahangane n’imihindaguikire y’ikirere bitabangamira umusaruro we ukaba wagabanuka, muri aka karere gakunze kwibasirwa n’ibiza mu gihe cy’imvura umushinga Hinga Weze ukaba waregereye abaturage batuye mu murenge wa Kavumu Akagali ka Rugeshi umudugudu wa Mwiyanike babacira amaterasi angana na hegitari 50 biteguye kubyaza umusaruro.

Bimwe mu byatumye abaturage banezezwa n’uyu mushinga nuko aya materasi baciriwe azatuma Ibiza bigabanuka ikindi nuko ifumbire bashyiraga mu murima itazongera gutwarwa n’isuri kandi bakaba biteguye kuzagira umusaruro ushimishije, kuko bafite inyongeramusaruro ndetse n’imbuto z’indobanure.

Rukomera Jean umujyanama w’ubuhinzi avuga ko imyumvire y’abahinzi yari hasi cyane ku buryo abenshi babikoraga bahingira ingo zabo gusa kandi nazo ntizihaze kubera umusaruro muke cyane, ariko aho Hinga Weze ibafashije igahugura abajyanama b’ubuhinzi nabo bakajya guhugura abahinzi ubu imyumvire yabo yarazamutse kuko ubu duhinga dufite nibyo tuzajyana ku isoko.

Rukomera Jean umujyanama w’ubuhinzi avuga ko imyumvire y’abahinzi yari hasi cyane

Yagize ati “Nyuma y’amahugurwa duhabwa natwe duhugura abaturage uburyo bakoresha inyongeramusaruro ndetse nuko bafata ubutaka neza, ubu ihigingwa hano muri uyu murenge wacu twitaho cyane ni igihingwa k’ibirayi, mbere yuko Hinga Weze iza twahingana imbuto yitwa Kuruza itaratangaga umusaruro ikindi cyabagoraga nuko buri mwaka barafumbiraga ariko ntihanoge kuko habaga hadatunganije ndetse imvura yagwa iyo fumbire ikigendera n’ubutaka, aho uyu mushinga uziye ubu bari kwishimira igikorwa cy’amaterasi ibakoreye ku buryo bafite icyizere ko ifumbire yabo ntaho izongera kujya”.

Ahaciwe amaterasi hiteguwe gukoresha naho urundi ruhande ni inkangu yatwaye imyaka y’abahinzi n’ifumbire

Uyu mujyanama w’ubuhinzi kandi abona inyungu iziyongera kuko aya materarasi baciye ari ku buso bungana na hegitari 50 kandi bakazabubyaza umusaruro kuko mbere bavanagamo toni 1000 ariko ubu bakaba bateganya kuvanamo toni 1500 kuko bazakoresha inyngeramusaru harimo imbuto y’indobanure ndetse n’ifumbire hamwe n’ishwagara kugira ngo umusaruro urusheho kuba mwiza,kandi tukaba twizeye isoko kugira ngo tuzabashe kurya indyo yuzuye .

Irakoze Francine umwe mubaciye amaterasi ndetse wari uhagarariye bagenzi be avuga ko abenshi babashije kubona akazi mu gihe cya Covid-19 bakaba barakuyemo amatungo magufi byatumye benshi mubahawe akazi ko guca ayo materasi bikura mu bukene ndetse bakabona nayom kugura mituweli.

Irakoze Francine wafashije abahinzi guca amaterasi

Yagize ati “Ubundi twrahingaga ariko ibyo twahinze tukabisanga mu kabande kuko murabona ko ari umsozi uhanamye kuko amazi yamanukaga ari menshi ndetse hagacika iknangu ubu tukaba twizeye ko tuzeza neza kandi umusaruro ukaziyongera nkuko umujyanama w’ubuhinzi yabibabwiye”.

Hinga weze ikaba ikorera mu mirenge 8 igize akarere ka Ngororero aho iteganya kugera ku bagenerwabikorwa ibihumbi 73 mu myaka itanu ariko mu myaka itatu ikaba imaze kugera ku bihumbi 50 abajyanama b’ubuzima 239 naho abajyanama b’ubuhinzi nabo akaba ari 239 , abacuruza inyongeramusaruro muri ako karere bamaze kugera kuri 33, hakaba hamaze gucibwa amaterasi kuri hegitari 245.

@Rebero.co.re

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *