Umwana agomba kwonka hagati y’inshuro umunani na cumi n’ebyiri ku munsi

Icyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa umwana ababyeyi bo mu karere ka Nyabihu basobanukiwe neza inshuro umwana agomba konka, ndetse banamenya ko umwana agomba guhabwa ibere igihe arishakiye cyose, kuko agomba konka ibere rimwe hagati y’iminota icumi na makumyabiri, kandi iyo uhindaguriye umwana umuha irindi akenshi yonka amashereka y’amazi, kuko amashereka arimo ibyiciro bibiri amashereka arekuye amara inyota umwana ndetse n’ikiciro cy’amashereka afashe amara umwana inzara.

Uwamariya Drocelle utuye mu kagali ka Rwaza umurenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu yadusobanuriye uburyo arera umwana we ko byose abikesha ubyumvikane agirana n’umugabo we kuko bafataniriza hamwe nyuma yo kumva inama bagiriwe na Hinga Weze mu mushinga wabo wo kwuzuzanya , kuko dufatanya kugira ngo haboneke indyo yuzuye bityo umwana wacu akabasha konka neza.

Yagize ati “Njyewe n’umufasha wanjye tugomba gushyira hamwe bityo tukarandura imirire mibi mu bana, ubu ntabwo narinzi gutegura ifunguro ry’abana nshyizemo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara ndetse n’ibitera imbara ariko aho Hinga Weze itugezeho baduhaye inkoko, baduha n’umurama w’imboga bityo bigatuma tubasha gutegura indyo yuzuye  iyo maze kubyubahiriza ndenzaho igi ku buryo abana banjye ubu ikijyanye n’imirire mibi bisigaye ari amateka, ikindi ubu umwana muha ibere igihe cyose arishakiye kuko nasobanukiwe neza ko umwana agomba guhabwa imfashabere ku mezi atandatu kandi agakomeza akonka kugera ku myaka ibiri”.

Hinga Weze ikoreramo mu turere 10  ikaba igomba kurwanya imirire mibi muri utwo turere kandi izashyigikira ababyeyi 20,441 ibakangurira konsa amezi atandatu naho imfasha bere igatangirana nukwezi kwa karindi ariko umwana agakomeza akonka kugera ku myaka ibiri, Porogaramu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP) ifatanije na Hinga Weze bakazakomeza ubukangurambaga bwo kugira ngo abana bagire ubuzima bwiza, ndetse n’imirire myiza, kandi bakarushaho gukangurira umubyeyi konsa ayo mezi nta nfasha bere aha umwana.

Uwineza Esperance umuganga ku bitaro bya Shyira nawe agaruka uko ababyeyi bagomba konsa abana kuko iyo umwana atabonye ibere ku gihe ashobora gukura nabi bikaba byamukurizamo ku gwingira kuko umwana agomba konka akivuka kugera ku mezi atandatu ntacyo avangiwe ari amashereka gusa kandi yonka igihe cyose arishakiye.

Yagize ati “Muri iki cyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa dushishikariza ababyeyi cyane cyane abakibyara ko umwana agomba konka ku isaha ya mbere akivuka kuko ayo mashereka aba ari ingenzi ku mikurire y’umwana, usibye imiti umwana yandikiwe na muganga ubundi ntakindi agomba kuvangirwa kugeza ku mezi atandatu ndetse ntagomba guhabwa amazi ahubwo aba yonka gusa”.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akagali ka Rwanza Habimana Bernard avuga ko bashima ibikorwa bya Hinga Weze imaze kubaturage ayobora kuko ubu nta makimbirane akiba mu ngo aho mbere yuko Hinga Weze iza wasangaga bahora baza kuregana kubera ubusinzi ndetse no kudahuriza hamwe kugira ngo bubake urugo rwabo neza.

Yagize ati “Icyo dushimira Hinga Weze cyane ni amahugurwa igenda ikoresha abaturage ibigisha uburyo umugabo n’umugore bagomba gufatanya bakarandura imirire mibi, ikigisha abaturage guhinga bataganije kurya gusa ahubwo bagasagurira amasoko kandi babanje kwihaza muri uwo musaruro wabo, Hinga Weze rero ni umushinga udufasha gukangurira abaturage gutera imbere kandi isuku n’isukura bidasigaye ndetse n’ubufatanye hagati y’umuryango buhabwa agaciro cyane, kuko iyo umuryango wumvikanye basaruramo iterambere ry’umuryango wabo”.

Ushingiye kuri Porogaramu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP)  u Rwanda rumaze kugera kuri bisubizo mu kuzamura konsa umwa akivuka kugera kumeza atandatu, nibura abana 99%  babonsa kugera ku rugero runaka . Gutangira konsa umwana byakabaye bigera ku myaka ibiri n’amezi ane kandi abana 9-10 bari hasi y’amezi atandatu baronswa byumwihariko, ariko u Rwanda ruracyafite imbogamizi mu gukomeza konsa abana nyuma y’amezi 6 kuko baba batangiye kubaha infashabere bityo umubyeyi agasa nkaho umwana amucukije.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *