Umwana w’imyaka irindwi yapfuye nyuma yo guturikanwa n’igisasu

Umwana w’imyaka irindwi yapfuye nyuma yo guturikanwa n’igisasu none tariki 5 Kanama 2020, mu  Kagari ka Gacundezi,  mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare.

Amakuru agaragaza ko uwo mwana igisasu cyamuturikanye i saa tatu n’igice za mugitondo, ubwo yageragezaga kugicukura no kureba icyo ari cyo  hafi y’urugo rw’iwabo mu Mudugudu wa Rukundo, uwo mwana akaba yitwaga Rukundo William.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana yavuze ko aya makuru ari impamo.

Yagize ati: “Ayo makuru ni yo,  mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu saa  tatu n’igice, hari umwana w’imyaka irindwi, yabonye ikintu cy’icyuma munsi y’urugo iwabo, ajya kugicukura ashaka kugira ngo agikuremo ajye kukigurisha nka  bya byuma bagurisha ku biro, aracukura, akomeje gucukura kiramuturikana. Ni igisasu, ni muri bya bisasu biba byaratakaye ahantu mu gihe cy’intambara cyari gishaje.”

CIP Twizeyimana yakomeje agira ati: “Umwana yahise akomereka ku mutwe no ku maguru, bamutwara ku Kigo Nderabuzima cya Bugaragara, babonye  bikomeye bamwohereza ku  Bitaro bya Nyagatare, ariko yagezeyo ahita apfa.”

Amakuru ahari kandi ni uko umwana wapfuye nyuma yo guturikanwa n’igisasu, yari wenyine;  ababyeyi be ngo ntabwo bari bari hafi ye.

Ubutumwa bwatanzwe  na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba mbere na mbere burihanganisha umuryango wabuze uwabo,  bugakangurira abaturage kujya bagira amakenga y’ibintu by’ibyuma byose babonye batazi no kwirinda kubicokoza; no  kwibutsa ababyeyi kumva ko  bafite inshingano yo gukurikirana uburere bw’abana babo no kubaba hafi.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *