Month: August 2020

Imyigaragambyo yo kurwanya irondaruhu irakomeje mbere yuko Trump agera Kenosha

Imyigaragambyo yo kurwanya irondaruhu irakomeje mbere yuko Trump agera Kenosha

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Abigaragambya kubyo bakorerwa na police birakomeje muri USA mu mujyi wa Kenosha na Portland aho umuntu umwe yahasize ubuzima mu guhangana kwabaye hagati y’abigaragambya ba Blake Jacob n’abashyigikiye Donald Trump. Mu mujyi wa Portland batwitse ibendera rya USA Bidasubirwaho Donald Trump yemeje ko amezi ye yanyuma yo kwiyamamaza azayashyira kubyo yise “Amategeko n’uburenganzira” ku bijyanya n’abigaragambya muri iki gihe. Kuri iki cyumweru Perezida w’Amerika yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter ubutumwa burenga ijana yihanangiriza abayobozi b’inzego z’ibanze gucunga abigaragambya muri Portland na Kenosha. Donald Trump kandi azihanganisha umuryango w’umuntu warashwe kuri uyu wa gatandatu muri Portland mu guhangana hagati yabasaba uburenganzira bw’Abirabura umuntu wishwe war
Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru kuri  RIB

Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru kuri RIB

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Kanama 2020 mu masaha ya mu gitondo uwitwa Rusesabagina Paul warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda yeretswe itangazamakuru aho yafashwe biturutse ku bufatanye bw’u Rwanda nandi mahanga. Rusesabagina akaba akekwaho kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikari, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye no mu mahanga. RIB ikaba itangaza ko yari yarashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugira ngo akurikiranyweho ibyaha aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage mu duce dutandukanye tw’u Rwanda. Utwo duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.
Mu Karere ka Kirehe Abantu 118 bafatiwe mu buvumo barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu Karere ka Kirehe Abantu 118 bafatiwe mu buvumo barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina mu Kagari ka Rwanteru yafashe abantu 118 bari aho bita mu butayu mu masengesho, ni mu gihe nyamara ibyo bakoze byari binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 kuko bari begeranye cyane kandi basenga barambikanaho ibiganza ndetse ahantu bari bari hashobora kugira ingaruka ku buzima bwabo kuko ni mu ishyamba kandi baba bari munsi y’urutare (Ubuvumo). Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo aba bantu bafatwe byagizwemo uruhare n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuko nibo batanze amakuru. Yagize ati: “Abaturage bad
Nyabihu: ubufatanye  mu guhindura imyumvire n’imyifatire y’abahinzi

Nyabihu: ubufatanye mu guhindura imyumvire n’imyifatire y’abahinzi

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Hinga Weze yateguye amahugurwa y’iminsi itatu y’abazahugura abandi muri Hotel La palme aya mahugurwa akaba yafunguwe na Vice Meya mu Karere ka Nyabihu aho yashimye uruhare rwa Hinga Weze mu iterambere rya Karere. Yitabiriwe n’abashinzwe ubuhinzi mu karere abashinzwe ubworozi abashinzwe imirire ku bigo nderabuzima ndetse no mu bitaro, abashinzwe isuku n’isukura no gukurikirana abajyanama b’ubuzima ku bigo nderabuzima. Aba bahugurwa baturutse mu Karere ka Nyabihu bagera kuri 65 bagomba kwongererwa ubumnyi ngiro mu bijyanye n’ubuhinzi no kwongera umusaruro mu bijyanye n’amasoko no kubungabunga umusaruro no kuwugeza kw’isoko umeze neza.  Nyirajyambere Jeanne D’Arc ushinzwe ishami rya Hinga Weze  rijyanye n’imirire myiza guhindura imyumvire n’imyifatire ndetse no gut
Imbuto  n’Imboga byatumye nzamura umusaruro wanjye

Imbuto n’Imboga byatumye nzamura umusaruro wanjye

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Mu Karere ka Nyabihu Umurenge wa Kintobo mu Kagali ka Gatovu bamwe mu bahinzi usanga bahinga ibirayi ndetse n’imbuto ariko Niyibizi Jean Baptiste yahisemo guhinga imbuto n’imboga hamwe n’ibishyimbo bikungahaye ku butare. Ubu yatangiye guhinga ibishyimbo bya feri ariko akaba yarateyemo n'ibinyomoro ndetse na brokoli ku mpande Uyu muhinzi yatangiye ahinga ibigori n’ibirayi ndetse n’ibishyimbo ariko akabo nta musaruro bimuha bityo agirwa inama n’abajyanama b’Ubuhinzi guhindura agahinga imbuto n’imboga kandi bimaze kumuha umusaruro uhagije ndetse bigatuma yishyurira abana ibyo bakeneye byose. Umwaka ushize nibwo yatangiye guhinga imbuto z’ibinyomoro akaba avuga ko zimaze kumuha inyungu kandi biracyera kuko umusaruro amaze kuvanamo yumva uzikuba gatatu. Ibi binyomoro uyu niwo m
Mu karere ka Rwamagana habereye Impanuka y’imodoka yahitanye abantu batatu

Mu karere ka Rwamagana habereye Impanuka y’imodoka yahitanye abantu batatu

Amakuru, RWANDA, UMUTEKANO
Mu Karere ka Rwamagana habereye impanuka y’imodoka ihitana abantu batatu, abandi batanu bakomereka mu buryo bukomeye. Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kane ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba  mu Mudugudu wa Plage, Akagari ka Nyarusange, mu Murenge wa Muhazi. Umwe mu baturage babonye iyi mpanuka iba  yavuze ko yatewe n’imodoka ya Jeep Prado yagenderaga ku muvuduko uri hejuru cyane. Ati: “Yari imodoka yiruka cyane yagendaga igonga ibyo ihuye na byo byose niko guhura na moto yari ihetse umugore irayigonga ntiyanahagarara ahubwo ikomeza kugenda ikubita n’ibindi bintu byose yahuraga nabyo.” Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yemeye ko iyi mpanuka yaguyemo abantu batatu abandi batanu bagakomereka. Ati: “Ntabwo turamenya icy
Ingendo mu modoka rusange hagati y’umujyi wa Kigali n’intara zahagaritswe

Ingendo mu modoka rusange hagati y’umujyi wa Kigali n’intara zahagaritswe

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Inama y’Abaminisitiri yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’ubwandu n’abantu bapfa ikomeje kwiyongera, yemeje ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bimeze. Byemerejwe mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame igamije gusuzuma uko icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda gihagaze. Ni mu gihe muri Kigali ariho hakomeje kugaragara umubare munini w’abantu banduye by’umwihariko abakorera mu masoko atandukanye cyane iryo mu Mujyi rwagati rizwi nka Kigali City Market n’iry’i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana byanatumye yombi afungwa. Mu rwego rwo kugabanya ubwandu bukomeje kwiyon
Mali:Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Keïta bahawe inzibacyuho y’umwaka

Mali:Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Keïta bahawe inzibacyuho y’umwaka

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Abahuza bo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika (CEDEAO/ECOWAS) babwiye agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi muri Mali ko bakwemera inzibacyuho itarengeje amezi 12, nkuko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza. Reuters isubiramo amagambo y’ibiro bya perezida wa Nigeria bivuga ko iyo nzibacyuho yayoborwa n’umusivile cyangwa uwasezerewe mu gisirikare. Umuvugizi w’agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi aheruka gutangaza ko bifuza inzibacyuho y’imyaka itatu ikuriwe n’umusirikare. Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yahawe raporo yuko ibikorwa byo kugerageza gukora ubuhuza muri Mali byagenze. Byayobowe na Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria. Ku itariki ya 18 y’uku kwezi kwa munani, abasirikare bigabije umurwa mukuru Bamako ba
Gucika kw’ikiraro cya Kanyonyomba byatumye  ubuhahirane bwa Bugesera na Ngoma buhungabana

Gucika kw’ikiraro cya Kanyonyomba byatumye ubuhahirane bwa Bugesera na Ngoma buhungabana

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Abaturage bo mu turere twa Bugesera na Ngoma barataka ingorane z’ubuhahirane bumaze amezi ane bwarahagaritswe n’icika ry’ikiraro cya Kanyonyomba, mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera. Iki kiraro cyatembanwe n’ibiza kivaho burundu, umuhanda ucikamo kabiri, bitewe nuko umugezi wa Kanyonyomba wuzuye muri Gicurasi 2020. Kuva ubwo kugeza ubu, abaturage bagorwa no kwifashisha ubwato buto bita ‘Impanja’ mu guhahirana. Abaturage bavuga ko kuba iki kiraro kidasanwa ingaruka nyinshi,Icika ry’iki kiraro cyo mu  muhanda Ngoma -Bugesera ryateje zirimo n’ihungabana ry’ubuhahirane, mu gihe iyi nzira ari yo yafatwaga nk’iy’ubusamo mu guhahirana n’abo mu bice birimo n’Umujyi wa Kigali. Nikobukeye Jean Claude, Umumotari wo mu Murenge wa Rukumberi ati: “Iki kiraro cyateje ikibazo, ub
Ishyano ryagwiriye intara y’Iburasirazuba aho Abana batatu basambanyijwe mu munsi umwe

Ishyano ryagwiriye intara y’Iburasirazuba aho Abana batatu basambanyijwe mu munsi umwe

Amakuru, RWANDA, UBUTABERA
Abana batatu bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Gatsibo na Ngoma basambanyijwe mu munsi umwe, Ubuyobozi busaba ababyeyi kwibuka inshingano zabo muri iki gihe cy’ibiruhuko bitunguranye byatewe na Covid-19. Iki gikorwa kigayitse cyabaye mu cyumweru dusoje tariki 20 Kanama. Umwana wa mbere yasambanyirijwe mu Mudugudu wa Rwikiniro, Akagari ka Rwikiniro mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo. Abandi babiri ni abo mu Karere ka Ngoma, umwe ni uwo mu Mudugudu w’ Umucyo Akagari Kibonde mu Murenge wa Sake, undi akaba uwo mu Mudugudu wa Kajevuba Akagari Kagese mu Murenge wa Rurenge. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Furaha Frank avuga  ko umwana w’umuhungu w’imyaka 14 ari we wasambanyije undi mwana w’imyaka itatu. Ati: “ Ni umwana w’imyaka 14