Ubuhinde Tamil Nadu Coronavirus: GumaMurugo yongerewe kugeza tariki 31 Kanama 2020

Tamil Nadu Chennai Coronavirus (Covid-19) GumaMurugo izajya igenzura buri cyumweru uko ihagaze kandi uburyo bw’ikoranabuhanga mu gufungurira imodoka ngo zinjire muri ako Karere zikomeje gufungwa kugeza tariki ya 31 Kanama 2020.

Leta ya Tamil Nadu yongereye igihe cya GumaMurugo muri iyo ntara kugeza tariki 31 Kanama 2020. Mu cyemezo cyafashwe Umuyobozi Minisitiri Edappadi K Palaniswami nyuma y’inama yagiranye n’abayobozi b’Uturere,Abahanga mu by’ubuzima bityo GumaMurugo nyayo ikazajya iba buri cyumweru, kandi imodoka zinjira muri uwo mujyi zivuye hanze yawo ntabwo zemewe kwinjira kugeza tariki ya 31 Kanama 2020.

Leta kandi ikomeje kumenyesha ko amasaha yo gukora mu gufungura amaduka ndetse n’amasoko ari ukugeza saa moya z’ijoro, naho amasaha y’umukwabu ni uguhera saa tatu z’ijoro. Amashuli naza Kaminuza birakomeza gufungwa kugeza indi tariki tuzabamenyesha,kandi Leta ibujije uburyo bwo gucuruza hakorejejwe ikoranabuhanga.

Metro n’imodoka zitwara abagenzi zikoresheje amashanyarazi zikomeje gufungwa, ibibuga by’indege n’ingendo mu kirere birabujijwe usibye izatangajwe na Leta. Ingendo za Bus zirabujijwe usibye iza gariyamoshi nizo zizakomeza gukora gusa.

Ibindi nka Restaurant biremerewe guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa moya z’ijoro ku kigero cya 50%, ariko uburyo byo kujyana ibyo kurya buzakomeza kugeza saa tatu z’ijoro naho ibijyanye na Vandurateri muri restaurant birabujijwe.

Amakinamico, imyidagaduro,imyitozo ngororamubiri,kujya kwoga,kujya mu busitani birabujijwe,ariko bishobora gukorwa habonetse urwandiko rwa Guverineri wa Tamil Nadu kugira ngo dukomeze twirinde Coronavirusi bityo tugabanye Covid-19 yamaze kugera kuri 1.6% muri Leta yacu kandi abakira bagere kuri 73% nkuko byatangajwe n’Umuyobozi minisitiri Edappadi K Palaniswami kuri uyu wa gatatu

Tamil Nadu yagize umubare mwinshi ku munsi umwe mu cyumweru w’abantu 6,426 bagaragaje ubwandu nkuko byatangajwe kuri uyu wa gatatu, abamaze kwandura mu gihugu ni 2.034.114, muri abo bose Chennai yagaragaje 1.117banduye Covid-19 ibi bikaba bishyira umujyi w’abamaze kwandura bangana 97.575 Tamil Nadu ikaba imaze gupfusha 82 kuri uyu wa gatatu bishyira mu gihugu 3.741.

@Rebero.co.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *