RDC :General major Franck Mualunda niwe muyobozi mushya ushinzwe abasirikari barinda umukuru w’igihugu

General major Mualunda Tumba Franck niwe muyobozi mushya w’inzu y’abasirikari bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu Félix-Antoine Tshisekedi akaba yatangiye iyi mirimo kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, akaba asimburanye kuri uwo mwanya na Lieutenant general Jean-Claude Yav Kabeya.

Iyi mirimo mishya akaba yarayihawe tariki ya 17 Nyakanga n’umukuru w’igihugu mu rwego rwo guhindurira imirimo mishya no gushyira mu myanya abayobozi bakuru b’ingabo muri RDC

Imihango yo gusimburana ikaba yarayobowe n’umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi wasigayeho Désiré-Cashmir Eberande Kolongele.dore ko kuri uwo mwanya wariho Vital Kamarhe wakatiwe imyaka 20 muri gereza nkuru ya Kinshasa.

Yasabye umuyobozi mushya General major Mualunda Tumba Franck ushinzwe abasirikari barinda umukuru w’igihugu gukomeza ikinyabupfura no kuba inyangamugayo ndetse no kuyobora urwego rukomeye rwabashinzwe umutekano w’iby’umukuru w’igihugu nawe ubwe, kandi bagakorera mu mwuka mwiza mu bwitange nkuko byari bisanzwe, anamwibutsa ko ari urwego ruhabwa amategeko n’umukuru w’igihugu wenyine.

Ku ruhane wr’umuyobozi mushya ushinzwe kurinda umutekano w’umukuru w’igihugu yashimiye uwo asimbuye uko yakoze akazi ke neza ndetse anamwifuriza imirimo mishya azashingwa kuzayitwramo neza kandi ko azakomeza gukenera inama ze.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *