Kigali : Leta zunze ubumwe z’Amerika zatanze impano y’ibyongera umwuka ku Rwanda mu rwego rwo kurwanya Covid-19

 Guverinoma ya leta zunze ubumwe z’Amerika ibinyujije mu kigo cy’ Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga cya USAID batanze impano 100 zongera umwuka ku Rwanda mu rwego rwo guhangana no  kurwanya Covid-19. Iyo mpano ikaba yatanzwe na Perezida Trump  hamwe n’ibindi bikoresho  by’imiti byo kubafasha mu buvuzi kugira ngo habonrwe igisubizo icyorezo.

Izi mashini 100 zatanzwe zizafasha indembe guhumeka zibongerera umwuka zakorewe muri Amerika kandi zikoresha ikoranabuhanga cyane cyane kubanduye Covid-19. Ni imashini izaha u Rwanda imbaraga zo kuvura abarwayi bagezweho na virus, kandi izi mashini zikazafasha abarwayi kubongerera umwuka cyane abafite ibibazo byo guhumeka.

Uhagarariye Amerika mu Rwanda Ambasaderi Peter H. Vrooman ari nawe washyikirije u Rwanda izi mashini yagize ati “Uyu munsi Amerika yatanze imashini 100 zizafasha indembe guhumeka ibi byuma byakorewe muri Amerika bizafasha mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, Covid-19 ituma bamwe bayanduye bananirwa guhumeka kandi izi mashini zikomeje kwifashishwa hirya no hino mu kurokora ubuzima bwa benshi”.

Yakomeje agira ati “Iyi ni inkunga yatanzwe n’abanyamerika ibinyujije mu kigo cy’ Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga cya USAID, ibi bikoresho bizoherezwa mu bitaro n’ibigo Nderabuzima byita ku barwayi ba Covid-19 hirya no hino mu Rwanda, kandi tuzakorana na minisiteri y’ubuzima mu guhugura abaganga n’abaforomo kugira ngo bazabashe gukoresha neza izi mashini”.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guhashya icyorezo cya Covid-19 ika yiyemeje gutanga miliyari 10, zikaba zizakoreshwa mu gutegura aho bazajya bapimira abarwayi ba Covid-19,aho bazatunganyiriza ubutumwa bwo kurwanya Covid-19, Ibitanda bakoresha mu bitaro aho bakirira indembe (ICU- Intensive Care Unit), kwubaka za laboratwari zo gupima Covid-19.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatanze kandi imiti yica udukoko yo gukaraba mu ntoki (hand sanitizers), udupfukantoki dukoreshwa n’abaganga  ndetse n’ibindi bikoresho byinshi ku Rwanda kugira ngo barwanye Covid-19.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *