Côte d’Ivoire: Ishyaka RHDP riri ku butegetsi riraterana kugira ngo ritange umukandida mushya

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29Nyakanga 2020 Abidjan ishyaka RHDP riraterana hari Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara, bagiye gushaka umukandida mushya uzatangwa mu mwambaro w’ishyaka mu matora ya Perezida mu kwezi k’Ukwakira gutaha. Kuri benshi Kandidatire ya Alassane Ouattara ntabwo ijijinganywaho, uri ku mwanya wa mbere muri Côte d’Ivoire agomba kwakira icyo ishyaka ryahisemo.

Nyuma y’urupfu rwa Minisitiri w’intebe Amadou Gon Coulibaly mu ntangiriro za Nyakanga, Ishyaka rya RHDP ntabwo ryahagaritse gukomeza gusaba umuyobozi Alassane Ouattara kurihagararira, hashize icyumweru ku busabe bw’umuyobozi nshingwabikorwa w’ishyaka Adama Bictogo asabye amatora akazabera Abidjan. Ahagomba kuboneka uhagararira ishyaka ariwe Perezida wari usoje manda ye.

Mu cyumweru gikurikira minisitiri w’Ingabo akaba ariwe minisitiri w’intebe wasigayeho Hamed Bakayoko akaba yarasabye umukuru w’igihugu nawe kwitoza mbere yuko bafunga gutanga kandidatire muri RHDP.

Kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita hari bube inama y’inkoramutima y’ishyaka rya RHDP ndetse no gushaka umukandida ugomba gusimbura Amadou Gon Coulibaly wari watanzwe mu kwezi kwa gatatu, iyi nama ikaba igomba kuyoborwa na Perezida ubwe nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’ishyaka Mamadou Touré.

Ishyaka RHDP riri mubihe bidasanzwe

Nkuko bitangazwa n’uhagarariye ishyaka igisabwa ni uguhuza ijwi rimwe ndetse no kwemera gutanga kandida uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, nyuma yo gupfa kuwari watanzwe n’ishyaka Gon Coulibaly ubu ikirebwa ni ukureba inyungu z’igihugu ndetse n’izi shyaka.

Yagize ati “Ubu turi mubihe bidasanzwe nkuko umuvugizi w’ishyaka Mamadou Touré abisubiramo  dukeneye umuntu uhagarara mu kuri kandi uduhuza kugira ngo dukomeze twubake ishyaka”.

Reka twirengagize ko ugutangaza kwakozwe, kuko ntabwo twizeye neza icyo Alassane Ouattara azadusubiza ndetse n’abamwegereye, ariko ahakanye ninde uzatwara ibendera ry’ishyaka RHDP? N’ikibazo cyakomeje kwibazwaho ndetse no kukiganiraho mu minsi myishi ishize ndetse n’ibyumweru byinsi igisubizo ni uyu munsi.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *