Abatanzaniya bose biteguye guherekeza bwa nyuma Benjamin Mkapa

Umuhanda werekeza muri Village ya Lupasa District ya Masasi mu gace ka Mbwara wanyurwagamo n’imodoka ziherekejwe na Police ya Tanzaniya mu gushyingura uwayoboye Tanzaniya bwa gatatu Perezida Benjamin William Mkapa aho ashyingurwa uyu munsi.

Indege ya Gisirikari yari itwaye umurambo wa Perezida Mkapa nyuma yuko abaturage ndetse n’abayobozi batandukanye bamusezeyeho bwa nyuma kuri Stade Uhuru mu mujyi wa Dar es Salaam umurambo werekejwe ku kibuga cy’indege cya gisilikari  aho wahagurutse ku kibuga cya Gisirikari werekeje muri District ya Masasi aho wageze ku kibuga cy’indege cyaho 15:00.

Umubiri wu wahoze ayobora Tanzaniya wakiriwe na Minisitiri w’intebe Mr Kassim Majaliwa wahiswe werekezwa aho agomba gushyingurwa mu gace ka Lupaso aherekejwe na police hamwe n’igisirikari aho wahageze 15:13.

Uwo muhanda wose wa Lupaso uva ku kibuga cy’indege  hari abaturage batuye muri District ya Masasi ibihumbi n’ibihumbi bari baje gusezeraho uwo muyobozi wabo ukomoka aho muri iyo district, aho byafashe hafi isaha kugera aho agomba gushyingurwa.

Iyo nzira yose yavaga ku kibuga cy’indege berekeza muri Mbwara abaturage bari bacecetse bari mu gahinda ko kubura uwo muzehe Mkapa bakundaga cyane indwara ikaba yaramuhitanye imutunguye.Hafi y’amaduka n’inzu z’ubucuruzi n’amasoko byose byari bifunze bagiye kwakira umurambo wahageze hafi saa kumi.

Ukihagera wahise werekezwa mu kiriziya ya St Theresa muri ako gace kugira ngo bawusengere hanyuma bawerekeza aho bateguye ugomba kuba uherereye mbere yuko baza gukora indi mihango kuri uyu wa gatatu wo kumushyingura .

Abayobozi batandukanye batangiye kugera muri ako gace ashyingurwamo mu rukerera  rwo kuri uyu wa gatatu baje guherekeza bwa nyuma Benjamin Mkapa, umuyobozi wa gisirikari Gen.Venance Mabeya we akaba yarahageze kuri uyu wa kabiri saa munani n’igice akurikirane ibijyanye no gutegura aho agomba gushyingurwa nkuko byateguwe n’igisirikari.

Iyi mva ye ikaba yubatswe n’amakaro y’umukara ikaba itandukanye n’ayandi yo mu muryango we aharimo iy’ababyeyi we  harimo Papa ndetse na Nyina umubyara  ndetse n’abandi kuko zo zubatswe n’amakaro y’umweru.

General Mabeya akurikirana aho abasirikari bari buze kurasa ibisasu 21 baha icyubahiro Muzehe Mkapa ubwo ari bube ashyingurwa, akaba yaherekejwe n’abahoze bayobora Tanzaniya barimo Ali Hassan Mwinyi  ndetse n’abandi batandukanye.

Archibishop Gervas Nyaisonga Perezida wa Episcopical muri Tanzaniya niwe wayoboye igitambo cya misa yo kumusezeraho hakaba hateganijwe umunyamabanga uhoraho wa Perezida Dr Laurian Ndumbala  uza gusoma amateka ya Muzehe Mkapa.

Perezida John Pombe Magufuli  biteganijwe ko aza gufata ijambo ryo guherekeza uwayoboye tanzaniya cyane ryo kwihanganisha umuryango we ndetse n’abatanzaniya bose , nyuma y’ijambo rya Perezida Magufuli harakurikiraho umuhango wo gushyingura uri bukorwe n’igisilikari muri Mbwara.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *