Mali: Umuryango wa Cedeao uratanga inama yo kwirukana abadepite 31 bigaragambije

Abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango wa Cedeao bahuriye hamwe mugushaka ibisubizo byo muri Mali mu nama yabahuje ku ikoranabuhanga kugira ngo bashake ibisubizo birambye ku bibazo biri muri Mali.

Umuryango wa Cedeao wo muri ako karere ukaba ushakira ibihano abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo babone uko basohoka muri ibyo bibazo ndetse no kurekera ku butegetsi Perezida Ibrahim Boubacar Keïta. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba babyamaganiye kure bakaba bagiye kurushaho kwiyegeranya bundi bushya.

Ubutegetsi bwa batavuga rumwe n’ubuyobozi bakomeje kugirana amakimbirane muri Mali, Abishyize hamwe ba 5 Juin (M5) ndetse n’abahurije hamwe imbaraga y’impinduka bakomeje gusaba ko Perezida Ibrahim Boubacar Keïta yakwegura ku mirimo. Cedeao mu nama yari iyobowe na Perezida ukomoka muri Nigeria Mahamadou Issoufou bafashe imyanzuro ikomeye. Mbere ya byose nuko basaba ko heguzwa abadepite 31 bigaragambije.

Hanyuma abakuru b’ibihugu bagafatira ibihano abatazubahiriza imyanzuro yagezweho, amasaha abiri y’ibiganiro no kungurana ibitekerezo abo bakuru b’ibihugu bahaye uburengazira Cedeao bwo gushyira mu bikorwa ibihano byabatazakurikiza ibyemeranyijweho mu kibazo cya Mali.

Perezida wa Mali akaba ayatunze agatoki ukomeje umugambi wo gutuma abigaragambya barushaho kugira uburakari ko ari imam Dicko ushaka guhirika ubutegetsi kugira ngo Mali isubirane umutekano. Abakuru b’ibihugu bakaba basabye ko abo badepite birukanwa barimo Perezida w’inteko Moussa Timbine hagahita hashyirwaho amatora yo kubasimbura.

Dukurikije itegekonshinga, umukuru w’igihugu niwe utegeko ko bitegurwa, mu gihe bikomeye ko hatangazwa abagize urwo rwego mu bihe bitandukanye. Perezida wa Mali akoresha ingingo ya 50 y’itegeko nshinga mu gushyiraho abantu 9.

Guverinoma y’ubumwe

Ikibazo cy’imiyoborere nacyo cyaganiriweho cyane cyane gushyira mu bikorwa amasezerano ya Alger ndetse no gushyiraho Komisiyo igomba gukurikira ibyabaye tariki ya 10-12 Nyakanga 2020, gushaka inkunga yo gufasha abakomeretse ndetse n’imiryango yabuze ababo nabyo byarateganijwe.

Byarangiye Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keita asohoka bitishimiwe kugira ngo akomeze inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bari muri Cedeao, bakaba badashaka kumva ibyo kweguza umukuru w’igihugu bisabwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ariko muri iryo joro inama y’umutekano ya ONU yasabye gutegereza imyanzuro y’Afurika y’iburengerazuba.

Byose ntibyavuzweho,abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibemeye ibyavuye mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bakaba batangaje ko bagiye kongera guhura kugira ngo barusheho kwisuganya.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *