Imihango yo gusezera kuri Perezida Mkapa bwa nyuma byarangije gutegurwa neza

Abatanzaniya kuri uyu munsi niwo wo gusezeraho bwa nyuma no guha icyubahiro mu guherekeza uwahoze ari umukuru w’igihugu Beanjamin William Mkapa kuri Uhuru Sitade, ibikenewe byose bikaba byarangije gutegurwa.

Mbere yo gutumira abaza kumusezeraho bwa nyuma uwari umuyobozi w’igihugu harabanza amasengesho yo kumusezeraho ayoborwa n’abayobozi ba Catholic . Umuhango w’iminsi itatu usozwa kuri uyu wa kabili mbere yo kwerekeza aho ashyingurwa muri Lupaso District ya Masasi mu gace ka Mbwara aho azashyingurwa kuri uyu wa gatatu.

Ejo hashize Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa hamwe n’abayobozi bakuru bo mu ngabo bakomeje gukurikirana imwiteguro yo kuri Sitade nkuko bitangazwa n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Hassan Abbasi aho avuga ko minisitiri w’intebe ariwe uyobora abatanzaniya mu muhango w’uyu munsi.

Yagize ati “Igikorwa cy’amasengesho giteganijwe kuri uyu wakabiri kiratangira guhera saa moya n’igice kirangire saa tatu ku Kiliziya ya St Immaculate catholic Upanga, Dar es Salaam kandi hagize igihinduka tukaba twabamenyesha”.

Komiseri wa Dar es Salaam Abbubakar Kunenga akaba asaba   abatanzaniya baza kwitabira bwa nyuma kumusezeraho kuzinduka bakahagera kare kugira ngo hatagira imbogamizi bahira nayo kandi bikirinda kuzira rimwe kugira ngo hataba umubyigano.

Twese hamwe na minisitiri w’Intebe Majaliwa hamwe n’abandi bayobozi bakuru tugomba kuba turi kuri Sitade ndetse n’uwungirije umukuru w’igihugu cya Zanziba, Ambasaderi Seif Ali Iddi,Abanyamabanga,Ambasaderi John Kijazi, Abayobozi b’Ingabo Venance Mabeya n’umuyobozi mukuru w’ingabo za Tanzaniya Lieutenant General Yakubu Mohammed.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *