Ubwicanyi bushya muri Darfour,abantu 60 bapfuye

Abantu barenga 60 bamaze kwicwa abandi 60 barakomereka mu bwicanyi bushya mu cyaro cya Darfour y’iburengerazubankuko bitangazwa na ONU. Agatsiko kabatera katangiye mu cyumweru gishize hagati y’ubwoko bwa barabu n’abahinzi batari abarabu bapfa ubutaka.

Umwana uri mu nkambi ya Kalma imbere y’icumbi ryabo

Nkuko bitangazwa n’umuryango w’Abibumbye (ONU) abantu bitwaje intwaro barenga 500 bateye kuri uyu wa gatandatu mu gice cya Masteri, mu birometero 50 uvuye mu mujyi w’intara ya El Geneina, imibare itangazwa ni abantu 60 bishwe abenshi bakaba bari mu muryango w’abamasayi, inzu n’amasoko byo muri ako gace bikaba byarasenywe ndetse biranatwikwa.

Mu minsi myinshi ishize, uguhohoterwa ndetse no kwicwa biturutse ku moko byagiye byiyongera muri ako gace, kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2020 abaturage 20 barishwe muri Darfour y’amajyepfo.

Icyakozwe kuri iki cyumweru, minisitiri w’Intebe Abdallah Hamdok yabasezeranijw mu itangazo ryashyizwe ahagaragara agira ati “Tugiye gushyiraho ingufu zo kubarindira umutekano baba abapolice cyangwa abasirikare bazoherezwa muri leta 5 za Darfour kugira go bacunge umutekano w’abaturage no kubarinda mu gihe cy’ihinga kuva muri uku kwezi kwa Nyakanga kugeza muri Ugushyingo”.

Mu myaka ishize, uguhangana hagati y’Abarabu n’abatari Abarabu byaragabanutse muri Darfour ariko ikibazo cy’ubutaka cyakomeje kubaho. Ariko uwo mwuka mubi ukaba ugiye gutuma hagiye kwubaho kwongera kujya mu biganiro by’amahoro hagti ya Khartoum n’udutsiko tw’inyeshyamba muri Darfour.

@Rebero.co.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *