Abayobozi bakuru bazaha icyubahiro no gusezera kuri Benjamin William Mkapa kuri uyu wa kabiri

Nkuko ibihumbi bya Batanzaniya bakomeje guha icyubahiro uwahoze ayobora Tanzaniya Benjamin Mkapa, ibi bikaba byakomeje no kuri uyu munsi wo kuwa mbere, naho abayobozi bo muri guverinoma bakaba bazahabwa amahirwe yo kumusezeraho ku munsi wejo.

Umuvugizi wa Guverinoma Dr Hassan Abbasi yatangaje kuri iki cyumweru ko kuwa kabiri hateganijwe kuzaha icyubahiro abayobozi bo hejuru hamwe n’inshuti za Tanzaniya z’abayobozi.

Yagize ati “Uyu muhango uzayoborwa na Perezida John Pombe Magufuli mbere yo kwerekeza umubiri we mu kagali ka Lupasa  muri District ya Masasi mu mudugudu wa Mbwara ahazabera imihango yo kumushyingura kuri uyu wa gatatu”.

Yakomeje agira ati “Abatanzaniya barasabwa gukomeza kuza muri Stade ya Uhuru  gukomeza guha icyubahiro uwahoze abayobora kandi wabayoboye neza, imiryango ya Stade ikaba ifungurwa kuva  saa mbiri za Tanzaniya”.

Dr Abbasi ufite n’izindi nshingano nk’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’itangazamakuru,umuco,ubugeni na Sport avuga ko leta yagennye uburyo amatsinda yihariye agomba guha icyubahiro iyo ntwari y’igihugu.

Ayo matsinda akaba agizwe n’abaminisitiri,abadepite,abakomiseri b’Uturere abanyamabanga bahoraho,Abanyamabanga b’ubutegetsi mu Turere, abadiregiteri ndetse abayobozi nshingwabikorwa.

Abandi bari ku rutonde bari mu bayobozi abagize Sosiyete Civile, inzego z’abanyamadini, abayobozi b’amadini ndetse n’abayobozi b’imitwe ya Politike

Dr Abbasi akomeza avuga ko Abayobozi b’amashuli n’abanyeshuli bazifuza kuza nk’itsinda ryihariye , hamwe n’itsinda ry’abanyamakuru bose  barimo n’abashinzwe itangazamakuru muri Leta bose baratumiwe kuri uyu munsi.

Yagize ati “Birazwi ko uyu watuvuyemo wari Perezida yabaye urugero rwiza rw’abanyamakuru kubwa Perezida Julius Nyerere kuko yari umunyamabanga we ushinzwe itangazamakuru”.

Yongeyeho ko Guverinoma ikomeje kwakira ubutumwa bwo kwihangisha umuryango buturuka impande zose zo ku isi harimo ubwavuye Uganda ,Namibia ndetse n’imiryango  mpuzamahanga,Amakaminuza yo ku isi, abambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzaniya.

Ariko abambasaderi bahagarariye ibihugu byabo bakomeje gusura no gusinya mu gitabo bihanganisha umuryango usizwe na Muzehe, uhagarariye Zambiya Bwana Benson Keith Chali yavuze ko Zambiya yababajwe no kumva inkuru mbi yo kubura Mkapa kuko Tanzaniya na Zambiya ari ibihugu by’ibavandimwe.

Yagize ati “Kuva bitangira Malimu Nyerere na Kaunda bari abavandimwe kandi twakomerejeho kuba abavandimwe mugihe ubuze umuvandimwe ujya mu gahinda gakomeye, tuzakomeza kwibuka Muzehe Mkapa nk’umuyobozi wazanye amahoro mu bice bitandukanye by’Afurika harimo Kenya,Burundi,RDC ndetse n’ahandi hatandukanye”.

Twebwe nk’Abanyazambiya dukomeje kwihanganisha umuryango asize, Leta ya Tanzaniya n’abanyatanzaniya muri rusange mukomeze kwihanganira amakuba mwaguyemo.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *