Mali: Abakuru b’ibihugu bitanu ntibageze ku ntego n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Bamako,Cédéao itumiza inama

Inkuru dukesha AFP Uruzinduko rw’Abakuru b’ibihugu bitanu byo mu burengerazuba bw’Afurika bayobowe na Perezida w’Umuryango wa Cédéao Mahamadou Issoufou basoje inama kuri uyu wa kane n’injoro 23 Nyakanga 2020.

Perezida wa  Cédéao Mahamadou Issoufou

Nubwo bwa nyuma tutizeye kubona ibyava mu batavuga rumwe n’ubutegetsi kubera ko umurongo bafite udahinduka Cédéao irongera gutera inkunga Perezida Ibrahim Boubacar Keïta ( IBK)

Uwa mbere wageze Bamako, Perezida ivoirien Alassane Dramane Ouattara ibintu abifata mu ntoki nkibye. Yahise atangira ibiganiro mu cyumba cy’abanyacyubahiro ku kibuga cy’indege na mugenzi we wa mali wari waje kumwakira, mu mujyi yahuye n’abigaragambya bake batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’ababushyigikiye.

Hanyuma, abandi bakuru b’ibihugu bagiye baza bakurikiranye,Perezida wa Niger, uwa Senegal,uwa Ghana ndetse na Nigeria bahageze. Bose berekeza muri Hotel Marriott Bamako, nta gihe cyo gutakaza banyuraga muri Esanseri ibageza kuri Etage ya 9.

Ahatangiye inama iri mu muhezo itangizwa na Perezida Alassane Dramane Ouattara ahita aha ijambo uwayoboye igihugu cya Nigeria Goodluck Jonathan abagezaho ibyo baganiriye nkumuhuza mu kibazo cya Mali hanyuma bemeza imyanzuro yagezweho byuko Perezida IBK atagomba kwegura ahubwo bagomba gushyiraho Guverinoma y’ubumwe ihuriweho n’impande zose ikayoborwa n’usanzwe ari minisitiri w’intebe Boubou Cissé.

Hakurikiwe umwanya wo gusangira mu ngoro ya Perezida ndetse babona n’umwanya wo kuvugana na IBK, ntibatinze bahise bagaruka muri Hotel bahura n’abari muri Guverinoma, Sosiyete civile,abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko ntabwo babonye uburyo bwo gukemura ikibazo.

Bakary Treta Perezida wa RPM ishyaka rya Perezida yagize ati “Tugiye guhamagaza byihutirwa kugira ngo duhurize hamwe dushyireho Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu”.

 Kwerekana uko ibibazo biteye abakuru b’ibihugu bihuriye muri Cédéao ko bagomba gushyira hamwe n’abagenzi babo bagategura inama idasanzwe y’umuryango w’Afurika y’iburengerazuba kuri uyu wa mbere, nkuko bitangazwa na Perezida wa Cédéao Mahamadou Issoufou, iyo nama ikazabera ku ikoranabuhanga, Perezida wa Nigeria akaba abonta nta muti uzaboneka ku mpande zombi ahubwo agasaba ko hazakoreshwa imbaraga mu gukemura ibibazo biri muri Mali.

Perezida wa Cédéao Mahamadou Issoufou agira ati “Ntacyo nabizeza ariko ndizera ko nta gisubizo tuzabona mbahaye gahunda yo kuwa mbere utaha aho tuzahurira mu nama idasanzwe twatumije. Cédéao igomba gufata ibyemezo bikomeye. Uguhirikwa kwa Perezida IBK byashyira Cédéao mu murongo utukura, kwirukana Perezida IBK ubu ngubu ariko watowe n’abaturage ba Mali byaba ari ukudaha agaciro itegekonshinga nka Cédéao”.

Basohotse mu nama imam Dicko, yerekana uburyo abigaragambya basaba uburenganzira bwabo ibyumweru bibiri bishize basaba ko Perezida IBK yakwegura ndetse nabo bari kumwe uwo murongo ntugomba guhinduka.

Yagize ati “Narabivuze kandi ndabivuga, turi abaturage bahagurutse ntabwo tugomba kurekura.ahubwo napfa nkigitambo aho gupfa nkina. Urubyiruko rwatakaje ubuzima bwabo ntabwo bwagendeye ubusa, ndatekereza ko ntagikorwa cyubusa”.

Ariko igihugu cya Senegal bituranye gikomeje gukurikiranira hafi ibikorwa, ikigo cya gisirikari cya Goudiry ntacyo kirakora ariko amabuye yaguyemo mu cyumweru gishize mu gice cy’uburasirazuba bwa Senegal, hafi y’imipaka na Mali habayeho igikorwa cyo kwihangana kubera ko bari barenze imipaka.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *